AmakuruImyidagaduro

Dr Jose Chameleone yavuze uko yafataga nyakwigendera Mowzey Radio

Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda Mayanja Joseph alias José Chameleone yatangaje izina ry’umuhanzi wo muri iki gihugu rikunze kumugaruka mu mutwe kuva kera kugeza n’ubu.

Uyu muhanzi aganira na Galaxy FM kuwa Gatanu ushize mu kiganiro cyitwa Morning Show, , Jose Chameleone yavuze ko Nyakwigendera Mowzey Radio ariwe muhanzi yakunze kurusha abandi bose kandi ko ari umwe mu bahanzi bo muri Uganda bafite byinshi bahinduye mu muziki wo muri iki gihugu.

Yakomeje avuga ko indirimbo ” ‘Nakesa’, ari nayo yanyuma yumvikanyemo ijwi rya Mowzey Radio mbere y’uko apfa, itazamuva mu mutwe habe na gato.

Chameleone yashimangiye ko kuba Radio yaritabye Imana, ari igihombo gikomeye ku muziki wo muri Uganda.

Moses Nakintije Ssekibogo (Mowzey Radio) yitabye Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018. Yapfiriye mu bitaro i Kampala ajya gushyingurwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso tariki ya 3 Gashyantare. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi cyane kuburyo n’ubu hari abamva indirimbo ze bakababara cyane kumva ko atakiri ku Isi y’abazima.

Aka niko Kabare Mowzey Radio yakubitiwemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger