AmakuruImyidagaduro

Dr. Jose Chameleone yahawe igihembo cya ‘Lifetime Achievement Award’

Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone umuhanzi w’umunya -Uganda ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba na Afurika muri rusange yahawe igihembo cya  ‘Lifetime Achievement Award’ igihembo yaherewe muri Canada.

Uyu muhanzi yahawe iki gihembo  kubera umumaro yagize mu guteza imbere ubuhanzi nyafurika binyuze mu muziki.

Iki gihembo Jose Chameleone yacyakiriye ku wa Gatandatu ushize tariki ya 20 Nyakanga 2019, mu gitaramo cya “African Descent Festival” cyabereye mu mujyi wa Vancouver wo muri Canada aho ibi birori byibanze mu myiyereko ndetse n’ibiganiro bitandukanye ku bintu byateza abantu imbere binyuze mu buhanzi.

Chameleone yishimiye kwakira iki gihembo  “Nishimiye kwakira iki gihembo cya “Lifetime Achievement Award” ku ruhare nagaragaje mu kuzamura ireme ry’umuziki wa Afurika. “

Chameleone amaze igihe gito yinjiye muri politiki ya Uganda, yiyunga ku ishyaka rya Democratic Party rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Aherutse guhakana  amagambo yavuzwe n’abatavuga rumwe na we y’uko yagiye muri ririya shyaka kugira ngo arwanye mugenzi we w’umunyamuziki Bobi Wine unamaze igihe kinini muri politiki ya Uganda. Bobi Wine arashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora azaba mu mwaka wa 2021.

Igihembo Jose Chameleone yahawe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger