AmakuruImyidagaduro

Dr Jose Chameleone yagize icyo atangariza abanyarwanda atitaye k’umubano w’u Rwanda na Uganda

Mu gitaramo cyo kumurika Album “Iwacu” ya Dj Pius cyaraye kibereye  mu mahema ya Camp Kigali ,Dr Jose Chameleone wanyuze benshi muri iki gitaramo yafashe umwanya agira icyo abwira abanyarwanda n’abagande bari bitabire iki gitaramo.

Chameleone  mu kuririmba kwe yaririmbaga avuga ko akunda abanyarwanda n’abanya-Uganda atitaye ku makimbirane ayo ariyo yose yaba hagati y’ibi bihugu byombi.  Uyu muhanzi yakomoje k’umubano w’u Rwanda  na Uganda, agira ati” Ntitaye ku mubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’Ubugande, nkunda Abanyarwanda.”

Chameleone mu gukomeza ataramira abakunzi b’umuziki bari baje muri iki gitaramo ubwo yaririmbaga yageze mo hagati avuga ko akunda Deejay Pius by’umwihariko kandi bikaba atari uburyarya. Uyu mugabo yanavugaga ko yabaye mu Rwanda  cyane mu gace ka Nyamirambo  akaba adashobora gupfa kuvuga amagambo yuzuye uburyarya, ntibeshya abanyarwanda.

Uyu munyamuziki umaze kubaka izina rikomeye yahereye ku ndirimbo ye ‘Valu Valu’ yakoze muri 2014 , ayirangije  ati “Ninjye namwe banyarwanda” . Chameleone Yatumye benshi bahimbarwa ndetse mu gihe gikabakaba isaha yamaze ku rubyiniro yajyaga gusezera abantu bakamanika amaboko bamusaba gukomeza, yakumbuje bamwe indirimbo ze zo mu bihe bya kera zirimo ‘Kipepeo’, ‘Jamila’, ‘Maama Mia’ n’izindi zatumye akomeza kwigarurira imitima ya benshi

Uyu munyamuziki mbere yo gusoza iki gitaramo  yahamagaye Dj Pius yakomeje gushimira cyane baririmbana indirimbo ‘Agatako’ . Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yavuze ko akunda Dj Pius ndetse ngo yari afite ibitaramo byinshi muri Uganda ariko yahisemo kuza kwitabira imurikwa rya album ya Dj Pius yise ‘Iwacu’.

Muri iki gitaramo Rickie Pius Rukabuza benshi bazi nka Dj Pius mu muziki yamurikiyemo  album ye ya mbere yise ‘Iwacu’ , Chameleone n’abavandimwe be batumiwe muri ikigitaramo bagaragaje imbaraga zihariye mu gushyushya abafana. Uyu munsi iki gitaramo cyo kumurika iyi Album aba bahanzi n’abandi batandukanye bari k’urutonde rwacyo bagiye kugisoreza i Musanze , kuri stade ya Musanze.

Dr Jose Chameleone yanyuze benshi bitabiriye iki gitaramo mu muziki w’umwimerere (Live)

Chameleone akigera ku rubyiniro
Dj Pius na Chameleone baririmbana “Agatako” indirimbo bakoranye yacuranzwe ahantu henshi hatandukanye hanze y’u Rwanda
Abafana ntibashakaga ko aba bahanzi bava ku rubyiniro n’ubwo amaha yari yakuze bigeze saa munani z’igicuku
Abafana bahawe umwanya baridagadura babyinana n’abahanzi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger