AmakuruAmakuru ashushye

Dr.Habumurenyi Pierre Damien yashimiye perezida Kagame wamuhaye imbabazi

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yamaze kurekurwa, ashimira Perezida Paul Kagame wumvise ubusabe bwe akamuha imbabazi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira ni bwo Dr Habumuremyi yasohotse muri gereza ya Nyarugenge yari amaze igihe afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Icyemezo giha Dr Habumuremyi imbabazi cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira.

Umwe mu mwanzuro w’iyi nama uvuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

Dr Habumuremyi yari yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Ni icyaha cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% na ho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Dr Habumuremyi aganira n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi.

Ati: “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”

Yunzemo ko by’umwihariko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose.

Ati “Kuba nazihawe ni iby’agaciro gakomeye ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye.”

Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yahigiye byinshi ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

Yavuze ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba imbabazi, icyari kigamijwe cyane kwari ukugira ngo yicishe bugufi agaragaze ko amakosa yakoze atari akwiriye.

Ati “Ntiyari akwiriye umuyobozi nkanjye, bituma nsaba imbabazi […] icyo nshyize imbere ni uguha agaciro izo mbabazi nahawe. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi, mu buzima bwanjye, n’iminsi nsigaje kubaho ni ugukora ku buryo ntongera gutatira igihango cy’izi mbabazi nahawe. Ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu cyanjye, nzazitanga kugira ngo nkomeze kugikorera.”

Dr Habumuremyi yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger