AmakuruAmakuru ashushye

Dr Donald Kaberuka yahawe imirimo na Global Fund

Dr Donald Kaberuka yahawe imirimo n’ikigega Mpuzamahanga kigenewe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, aho iki kigo cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yacyo yamutoranyije nk’umuyobozi wayo aho yungirijwe na Roslyn Morauta.

Dr. Kaberuka wahawe izi nshingano kuwa Gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2019,yavuze ko kuba ahawe izi nshingano ari cyo gihe cyo guhangana n’ibintu byinshi bitagendaga neza ndetse anizeza kuzagirana imikoranire myiza  n’inama y’ubutegetsi hamwe n’abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera.

Yavuze ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe kandi ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y’ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

Yakomeje ati “Ubu ni cyo gihe cyo guhangana n’imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho. Nizeye gukorana Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.”

Dr. Kaberuka na Lady Roslyn batoranyijwe n’inama y’ubutegetsi nyuma y’amezi atandatu hashakishwa abantu b’inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega.

Gutoranya aba bayobozi byagizwemo uruhare n’akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n’inama y’ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Dr Kaberuka na Roslyn ku wa 2 Gicurasi 2019.

Biteganyijwe ko manda yabo y’imyaka ibiri izatangira ku wa 16 Gicurasi 2019 ubwo hazaba hasozwa inama y’Inama y’Ubutegetsi ya 41. Bazasimbura Aida Kurtovic na John Simon bari muri izo nshingano nk’umuyobozi n’umuyobozi wungirije guhera mu 2017.

Dr Kaberuka afite urwego ruhanitse mu buyobozi kuko uretse kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda (1997- 2005), yanabaye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hagati ya 2005 na 2015.

Uretse ubushobozi Dr Kaberuka yanagaragaje mu Rwanda, ku rwego rwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yashoboye kuyifasha kuzamura imari ishingiro iva kuri miliyari $30 zigera kuri miliyari $100.

Ubu ni umwe mu bagishwanama b’ibigo bikomeye nka Rockefeller Foundation, Mo Ibrahim Foundation na Center for Global Development.

Dr Kaberuka yitezweho ko mu 2019 Global Fund yifuza gukusanya nibura miliyari $14 zizifashishwa mu gutabara ubuzima bw’abaturage miliyoni 16, hagamijwe kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara ya Sida, Igituntu na Malaria nibura ho kimwe cya kabiri no kubaka inzego z’ubuvuzi zihamye kugera mu 2023.

Biteganyijwe ko u Bufaransa aribwo buzakira inama yo gukusanya ubu bushobozi, izabera mu mujyi wa Lyon ku wa 10 Ukwakira 2019.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu.

Iki kigega mpuzamahanga kigenewe kurwanya Sida, Igituntu na Malalria( Global Fund) gikorera mu bihugu 100 ku Isi hose.

Dr Donald Kaberuka yagizwe umuyobozi muri Globl Fund
Twitter
WhatsApp
FbMessenger