AmakuruUrukundo

Dore uko watereta umukobwa muhuye bwa mbere ukamufatisha wese nkaho mumaranye igihe

Abantu benshi birabagora gutereta umukobwa bahuye bwa mbere kuko akenshi baba bibaza ko nibabivuga bashobora gufatwa nk’abasazi cyangwa se abashurashuzi bitewe n’uko bahabuwe n’uburanga cyangwa umutima mwiza by’inkumi bahuye ku nshuro ya mbere.

Iyo uhuye n’umukobwa bwa mbere ukamubenguka uzakoreshe ubu buryo buzakugeza ku rukundo rurambye.

1.Iki nicyo kintu cya mbere k’ingenzi uba ugomba kubanza kumenya mbere ya byose.

Gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’umuntu waba amuzi neza ariko ukabikora mu ibanga kugira ngo atabimenya kuko iyo abimenye byose biba bipfuye.

2.Iyo umaze gushima rero , ushaka uburyo mwazaganira agahe gato ku uzima buisanzwe kandi ukirinda kuvuga menshi kandi ukirinda no kumwereka ko hari icyo umuteganyaho.

3. Nimumara kumenyana muri make, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook n’ibindi.

4.Kuri iyi nshuro ho biba bisa naho byaciyemo kuko muba mutangiye kwiyumvanamo,mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma muba mugeze ku rwego rwo kuzuzanya kandi umukobwa aba yaramaze kwemera maze urukundo rukaba rurubakitse byimazeyo. Icyo gihe muzatangira kumva ko atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mugatangira kubakana no mu bindi bitekerezo. Iyi ntambwe ni yo ya nyuma.

Nizere ko ubaye wagiraga ikibazo nk’iki mu rukundo,ubonye inzira zagufasha kwemeza uwo wakunze,gerageza uzabona igisubizo nyacyo mu rukundo rwawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger