AmakuruImikino

Dore uko tombora y’igikombe cy’Amahoro yagenze

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro gifitwe na AS Kigali , yasize iyi kipe y’abanyamujyi izatangira icakirana na Kiyovu Sports zanahuriye ku mukino wa nyuma.

Iyi tombora igena uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’amahoro cya 2020 kandi yasize APR FC izerekeza Iburasirazuba n’aho Rayon Sports ikazahura na Intare FC.

Amakipe 24 ni yo yiyandikishije kuzakina iri rushanwa, harimo amakipe 14 yo mu cyiciro cya mbere ni mu gihe amakipe 10 ari ayo mu cyiciro cya 2.

Amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere Gasogi United na Heroes FC ni yo atariyandikishije kuzakina igikombe cy’Amahoro cya 2020.

Biteganyijwe ko imikino y’ijonjora rya mbere izatangira tariki ya 4 n’iya 5 Gashyantare, iyo ikaba ari imikino ibanza n’aho iyo kwishyura ikaba izaba tariki ya 11 na 12 Gashyantare 2020.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma n’uw’umwanya wa 3 uzaba tariki ya 13 Kamena 2020.

Amakipe yombi azajya akina umukino ubanza n’uwo kwishyura itsinze indi ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, amakipe azerenga ijonjora ry’ibanze azahita yongera atomborane kugira ngo hamenyekane uko azahura mu ijonjora rikurikiyeho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger