AmakuruUtuntu Nutundi

Dore uko ibice by’umubiri w’umukobwa bigenda birushanwa mu gukurura abagabo

Kugira ngo umukobwa akenshi ahururirwe n’abagabo benshi biterwa n’uburanga afite ndetse n’uko ibice bigize umubiri we bigaragara bikagira uruhare mu kubakurura. Ibice byose by’umubiri w’umukobwa ntabwo bikurura abagabo kimwe kuko hari ibifite ubushobozi kurenza ibindi.

Burya koko ntakabura imvano! Ni yo mpamvu rero n’urukundo akenshi ruba rufite icyo rushingiyeho. Nuzabaza umukunzi wawe icyo yagukundiye, azakubwirako uteye neza kandi ukagira n’imico myiza yamunyuze kurusha abandi.
Tugendeye kubyo ashobora kukubwira byamukuruye akurikije uko uteye, twabateguriye ibice 10 ku mubiri w’umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

10. Ibirenge

Iki gice kiri ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo. Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.

9. Intoki
Intoki z’umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.

8. Inda
Uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mubintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite munda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n’abafite munda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza.

7. Amaguru
Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n’uko ateye. Hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi.

6. Umusatsi
Abagabo bakunze nanone gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.

5. Inseko
Inseko y’umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari yanseko yoroheje benshi dukunze kwuta Kumwenyura. Iyo umugore amwenyuriye umugabo we burya ngo akanyamuneza gataha ku mutima ibyishimo bikamurenga.

4. Amaso
Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, kuburyo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.

3. Iminwa
Bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

2. Ikibuno
Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.

1. Amabere
Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita “Sexy” mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abagabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger