AmakuruUrukundo

Dore uko bamwe mu bagore barota barigusomwa n’abakunzi babo

Abagore bakunda utuntu dushya mu rukundo, by’umwihariko mu misomanire yabo n’abakunzi babo.

Akenshi kubera kureba filime nyinshi no gusoma ibitabo bivuga ku rukundo, abagore benshi bafite ubwoko bw’uburyo basomwamo (kisses) bahora barota guhabwa nk’uko tubikesha urubuga amerikanki.com.

1.Gusomwa ari ku rukuta

Gusoma umugore umushyize ku rukuta bimwereka ko umushaka bikabije dore ko akenshi muba munahumekera hejuru nk’abavuye kwiruka, ibyo rero bikamunezeza. Ibi ngo biba byiza cyane iyo umusoma unamukorakora mu misatsi.

2.Gusomwa ku gahanga

Ubu ni uburyo bwiza cyane bwo kwereka umugore wawe ko umwitayeho kandi akuri ku mutima. Gusoma umukunzi wawe ku gahanga ni ibintu bidateye isoni kuko wabikora byaba mu ruhame cyangwa se muri mwenyine kandi ngo biramunezeza igihe cyose ubikoze.

3.Gusomwa aciwe mu ijambo

Ubusanzwe abagore bakunda ko bavuga umubago akumva atabaciye mu ijambo, ariko ngo iyo yarimo avuga hanyuma umugabo akamutunguza agasomyo…nta kiryoha nkabyo.

Usibye kuba biryohera umutima w’umugore, ngo bishobora no guha indi sura ikiganiro cyanyu, niba mwatonganaga bikarangirira aho, niba ari ibyo umugabo yari yavuze ntimubyumvikaneho nabyo ngo umugore ahita abyumva vuba. Niba kandi byari n’ikiganiro gishimishije, gishimisha kurushaho.

4.Gusomwa ahumurizwa mu gihe arimo kurira

Rimwe na rimwe iyo umugore arira ababaye ntabwo aba akeneye ko uza ngo umutege amatwi nk’ibisanzwe ahubwo aba akeneye ko wamuba iruhande ukamuha kumva ko arinzwe. Uburyo bwiza bwo kumwereka ibi rero si ukubimubwira ahubwo ni ukumuhobera ubundi ukamusoma.

5.Gusomwa atunguwe mu gihe aryamye

Umugore wese ashimishwa no kuba yaryama, hanyuma mu gihe ari muri twa dutotsi turyoshye akumva umugabo amusomye mu misatsi, ku gahanga, ku nda, mu mugongo, ku munwa, n’ahandi.

6.Gusomwa hari umuziki

Ibi ngo bituma umugore yumva urukundo rwanyu ruryoshye nk’urwo muri filime. Iyo harimo indirimo y’urukundo rero biba akarusho kuko yumva ari nk’aho urimo uramuririmbira. Akenshi ngo iyi ndirimbo ahita anayifata nk’iyubahiriza urukundo rwanyu bityo iteka uko ayumvise akibuka bya bihe byiza mwagiranye.

Kuri uru rutonde twakongeraho agasomyo ko mu mvura munyagirwa, n’ako mu mwijima mwitegereza inyenyeri n’ukwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger