Dore uko Abanyarwanda bakiriye amafoto ya Habibah ubwo yiyerekanaga yambaye Bikini

Hashize igihe gito Habibah agiye guhagararira u rwanda mu marushanwa y’ubwiza hagaragaye amafoto ya Habibah yambaye Bikini  hirya no hino kumbuga nkoranyambaga , aya mafoto nayo yafotowe ubwo yakoraga imyiyereko muri Miss Supranational 2017.

Tariki ya 27 ugushyingo 2017 nibwo abakobwa bose bari bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2017 bakoze imyiyereko bambaye Bikini , maze Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda nawe yunga mubyabagenzi be agaragara yambaye umwenda wa bikini ubwo biyerekanaga doreko byakunze kutavugwaho rumwe n’abanyarwanda bamushinja kwica umuco.

Dore rero bimwe mubitekerezo abanyarwanda bagiye batanga kuri iyi Bikini Habibah yambaye

Ku ifoto Teradignews.rw yashyize ku mbuga nkoranya mbaga abakunzi bacu batanze ibitekerezo bitandukanye bamwe bamushima abandi bamunenga .

Umwe yagize ati: Ahaa!!! nonese iyo abivuga kare ko azadukoza isoni hakiri kare tukabimeya?, Abanyarwanda ntituberewe no kwambara ubusa.

Undi yahise amusubiza ati :Njye ndabona ari igikabutura ariko !! ntabwo ari Bikini.

Undi ati:Mbega ikimayo cyabantu bakina karate.

Haza undi ati:Ataye umuco disi mbega gusebya urwanda turakugaye nkumi yacu.

Uyu we yahize amubwirako ataberewe na bikini ati:ntaberewe nagato.

Uyu we yahise amwerurira ko atazatsinda ati:Ese ko bitababuza gutsindwa mwaretse kurutanga.

Hahise haza undi ntiyemeranya nabo maze aterura agira ati:Umuntu nuburenganzira bwe.kuko ibyo mukorera mu mwijima .nibyo byinshi.so mumuhe amahoro.

Undi yateruye agira ati:Nd’umunyarwanda yego ariko mujye mugerageza ndahamya neza ko abamwihaye bose atari Malaika uuuh ariko ndakeka ibyo yakoze ataraciye inka amabere,
Ibyo yakoze namabwiriza niba muvuga gusigasira umuco binganiki mukora bitajyanye nawo ,so ,nimutuze kuko na Nta Malaika twigeze kwisi Habibah nyagasani nakorohereze ubashe kuza mubambere kuko abagutuka nubundi nibakuraho ibyirushanwa nkiri mujye mugerageza mumenyeko murabantu namwe ko ntabyera ngo dee😏😏😏.

Ibi Ingabire Habibah yabikoze nyuma yaho ubwo yavaga mu Rwanda Habibah ubwo yarabajijwe niba azemera kwambara bikini  yanze kugira icyo avuga ku kwambara bikini, asaba Abanyarwanda gutegereza umunsi wabyo ukagera, gusa yavuze ko azasigasira umuco nyarwanda.Ababyeyi be nabo bari bamusabye kuzasigasira umuco nyarwanda nk’umukobwa warezwe. Aha umuntu akaba yakwibaza niba uyu ariwo muco yashakaga kwereka abanyarwanda.

Ibitekerezo

Ese kuba yaremeye akambara Bikini ndetse akanavugwaho byinshi , byamufashije iki muri iri rushanwa?

Kugirango dusubize iki kibazo reka turebere hamwe aho yaba yari twaye neza, ibi turabirebera kubihembo byatanzwe.

Nubwo yakoze ibyo , Ingabire Habiba wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yabuze amahirwe yo kuza mu bakobwa 25 bambere bitwaye neza muri iri rushanwa ryamaze kwegukanwa n’umukobwa w’umunyakoreya y’epfo Jenny Kim kunshuro yambere mu mateka yaranze iri rushanwa.

Abakobwa babonetse muri 25 ba mbere harimo uwo muri Indonesia wotowe kurusha abandi kuri porogaramu ya Vodi, uwo muri Vietnam wakunzwe cyane kuri Facebook, Albania, Ethiopia, Brazil, Poland, Korea, Thailand, Portugal, South Sudan, India, Serbia, Mexico, Colombia, Costa Rica, Australia, Italy, Philippines, Romania, Wales, Peru, Japan, Jamaica, Bolivia na Puerto Rico.

Ni ku nshuro ya Karindwi u Rwanda rwitabiriye Miss Supranational, muri 2011 rwaserukiwe na Simbi Sabrina wanagizwe igisonga cya Kabiri cya Miss Supranational icyo gihe; 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] na Habiba Ingabire[2017].

Iri rushanwa Miss Habibah atatwayemo igihembo na kimwe, ryegukanwe na Jenny Kim wagizwe Miss Supranational , afite  w’imyaka 24 y’amavuko, areshya na metero 1.73, yiga indimi n’ubuvanganzo ndetse asanzwe ari umunyamideli. Yambitswe ikamba mu birori bikomeye byabereye ahitwa Municipal Sports and Recreation Center mu Mujyi wa Krynica-Zdroj muri Pologne anahabwa ibihumbi 30 by’amadorali ya Amerika (30 000$).

Amarira yamurenze ararira
Aba ni batanu ba mbere
Ingabire Habibah yatashye amaramasa

 

 

Comments

comments