Imikino

Dore igituma Bizimana Djihad ahorana ishyaka mu kibuga

Bizimana Djihad wakiniraga APR FC  yavuze byinshi ku mikinire ye atangaza n’aho akura imbaraga n’ishyaka akunda gukinana.

Djihad yageze mu ikipe ya APR FC muri 2015 kurubu amasezerano ye ari kugera ku musozo dore ko ateganya guhitano mu makipe menshi ari kumwifuza , ndetse akaba avuga ko bimukundiye yajya no gukina hanze y’u Rwanda kuko azi neza ko har’indi ntera yihariye yaba yateye.

Uyu mukinnyi udashidikanywaho kuba ari umwe mubafite impano yo guconga ruhago , ni umwe mu bakuriye ku Gisenyi . ahakunda kuva impano zitandukanye yaba mu mupira w’amaguru ,umuziki ,ubugeni ndetse n’ibindi bitandukanye.

Yazamukiye mu ikipe ya Marines FC , aza kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports ,ikipe yavuyemo yerekeza muri APR FC kugeza ubu akibarwa nk’umukinnyi wayo .

N’umwe mu bakinnyi bakina hagati bakunda gutsinda ibitego no gutera ubwoba ba myugariro b’amakipe yo mu Rwanda kubera ubusatirizi bwe no gutanga imipira ivamo ibitego, biva ku  ishyaka no gukoresha ingufu bimurangwaho  iyo ari mu kibuga.

Mu kiganiro yahaye Radiyo Flash Fm yavuze byinshi ateganya mu minsi ir’irimbere agaruka cyane no ku mpamvu akunda gukinana ishyaka.

Abajijwe n’umunyamakuru impamvu usanga mu kibuga akinana ishyaka  ryihariye,  Dhihad yatangaje ko abikomora kuri se nawe wakinanaga ishyaka ubwo yari agiconga ruhago mu ikipe ya Marines FC .

Yavuze ko n’ubwo atabashije kubona umubyeyi we akina igihe kinini kuko yabyirutse asanga ari hafi kureka umupira w’amaguru , inshuro nke yamubonye yabonye ari umukinnyi wakinanaga ishyaka ridasanzwe bimutera nawe kumwigiraho ku buryo nawe hari byinshi akora kubera we birimo no kwitanga agakinana ishyaka.

Yongeye kubazwa niba koko umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ amutonesha, yabihakanye avuga ko amukunda nk’abandi bakinnyi bose.

Yatangaje ko atavuga ko akundwakazwa na Antoine Hey ahubwo ari uko har’impano yamubonyemo akamukoresha nk’uko akoresha abandi bakinnyi mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’  , akemeza ko nta kidasanzwe abona umutoza amukorera kirenze icyo yakorera abandi bakinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu.

Bizimana Djihad

Muriki kiganiro yongeye kugaruka ku mukinnyi akunda imikinire ye avuga ko ari Butera Andrew kuko ari umukinnyi ukinana ubuhanga n’ubushishozi.

Djihad  w’imyaka 22 yagarutse kwihangana rijya rivugwa hagati ya Rayon Sports na APR FC , yavuze ko ririho kuko akimara kwerekeza muri APR FC avuye muri Rayon Sports yagiye abona ubutumwa butandukanye bugaragaza ko abafana b’iyi kipe yari yateye umugongo batishimiye gusinya amasezerano yo kwerekeza kwa mukeba.

Yavuze ko yagiye yakira ubutumwa bumutuka butandukanye gusa akabwirengagiza kuko yari azi ko byababaje abafana kuba yaravuye muriyi kipe.

Image result for butera Andrew
Andrew Butera umwe mu bakinnyi Djihad akunda kubera imikinire ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger