AmakuruUrukundo

Dore ibyiza 8 byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite

Hari abantu bamwe na bamwe batari bazi ko umugore utwite ashobora gukora imibonano mpuzabitsina kuko baba batekereza ko bishobora guteza ikibazo ku mwana uri mu nda ariko si ko biri.

Ibi ni bimwe mu byiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite:

Kongera abasirikare b’umubiri:

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite kongera abasirikare b’umubiri ku mugore utwite, bimufasha guhangana n’indwara zamufatira mu bihe bikomeye byo kuba atwite.

Kongera uburyo amaraso atemberamo mu mubiri:

Gukora imibonano mpuzabitsina byongera uburyo amaraso atembera neza mu mubiri. Ku mugore utwite bimurinda guhura n’ibibazo byo gutera k’umutima.

Gutwika ibinure:

Gukora imibonano mpuzabitsina ni ingirakamaro kuko bifasha umugore utwite guhorana ubuzima bwiza no kutagira umubyibuho ukabije. Kuko nk’uko bigaragazwa n’abahanaga abavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byibura ko karoli ziri hagati 50 na 30 zose zishya.

Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso:

Gukora imibonano mpuzaitsina bivura zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’ibindi.Ku mugore utwite nawe abyungukiramo ku buryo izi ndwara zitamwibasira kandi bikamuha amahirwe yo kuzabyara neza.

Kugabanya ububabare:

Nkuko bigaragazwa n’inzobere z’abaganga gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri usohora oxytocin uyu ni umusemburo w’urukundo,ngo ugabanya ububare ubwo ari bwo bwose umugore utwite agira ku kigero cya 74%.

Kongera ibitotsi:

Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera umugore utwite ibitotsi. Ku ko yumva aruhutse naho ku wo atwite bituma agira imibereho myiza mu nda.

Kongera ibyishimo:

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite guhorana akanyamuneza n’ibyishimo.

Kongera kwiyumvanamo no gukundana kurushaho hagati y’umugabo n’umugore:

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyongera urugero rw’urukundo ku mugore n’umugabo. Ibi bigatuma hiyongera icyo twakwita kuba inkoramutima no kwizerana cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger