Utuntu Nutundi

Dore amafunguro wafata ukarushaho kugira uruhu rwiza rukeye,rworoshye kandi runyereye

Amafunguro atandukanye yiganjemo imbuto n’imboga afite umumaro w’uko afasha uruhu rw’umuntu.

Ubusanzwe umuntu wese aribizi ko gufungura ari ingezi kugira ngo umuntu abashe kubaho, nyuma y’ibyo hakiyongeraho ko abantu batari bake cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura n’iyo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze zigacongwa, umusatsi (…)

Amafunguro atandukanye yiganjemo imbuto n’imboga afite umumaro w’uko afasha uruhu rw’umuntu.

Ubusanzwe umuntu wese aribizi ko gufungura ari ingezi kugira ngo umuntu abashe kubaho, nyuma y’ibyo hakiyongeraho ko abantu batari bake cyane cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura n’iyo mpamvu ukunze gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena nuko, ndetse n’amavuta yo kwisiga. Nyamara ntabwo kujya muri bene izo nzu ari byo byonyine byatuma umuntu agira isura nziza y’uru yifuza kuko amafaranga akoresha ashobora kuyifashisha ahaha ibyo kurya byatuma asa uko ashaka bityo akaba ateye ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.



Nk’uko bitangazwa na bloginity.com, ngo iyo uriye neza usa neza, nk’uko mu muco wacu bavuga ko “nta mwiza w’inzara kandi unyoye inka asa nayo!” Ntabwo ariko wumva umeze neza gusa ahubwo n’uko intungamubiri ziboneka mu byo uba wariye ari zo zituma umubiri umererwa neza na ya sura wifuzaga ikaboneka.

Dore rero urutonde rw’amafunguro ashobora gutuma umuntu agira uruhu rwiza:

1. Amazi: Atuma umuntu agira uruhu rwiza ruhehereye rudakanyaraye n’iyo mpamvu ukangururwa kuyanywa cyane buri munsi!

2. Ibirayi: Ubusanzwe ibirayi byibitsemo intungamubiri bita “Beta-carotine” zituma acide itarenga urugero yagenewe mu mubiri bigatuma uruhu rudakanyarara, zikongera gutuma uturemangingo twiyongera ku bwinshi bityo uruhu rugahorana ububobere.

3. Inkeri: Zirwanya ibyo bita “oxydants” mu mubiri bigatuma umuntu agira uruhu rwiza runoze.

4. Imboga rwatsi: Ziganjemo intungamubiri bita “Lutein” zituma uruhu rubasha guhangana n’imirasire y’izuba ntirwangirike.

5. Ibinyameke: Byinganjemo intungamubiri bita “Selenium” zituma uteremangingo tw’uruhu twiyongera.

6. Inyanya: Zirimo intungamubiri za “Lycopen” zituma uruhu runifashisha nk’abasirikare hamwe no guhangana n’imirasire y’izuba ishobora kurwangiza.

7. Inyama z’imikaya: Vitamin B igaragara mu nyama z’imikaya n’ingezi ku ruhu mu kuruha ubwiza ntagereranywa.

8. Icyayi: Kirimo ibyo bita “Anti-oxydant” bituma ntacyashobora kwangiza uruhu.

9. Imbuto: Zirimo vitamin C yubaka uruhu kuko ituma habaho “Collagen fibers” bityo imirasire y’izuba ntirwangize.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger