AmakuruUtuntu Nutundi

Dore akamaro ko kurya igisheke.

Igisheke ni kimwe mu bimera bifitiye akamaro umuntu, kubera uburyohe bw’isukari iboneka mu mutobe wa cyo, usibye no kuba gikorwa mo isukari ikoreshwa mu biribwa n’ibinyobwa bitandukanye, igisheke umutobe w’igisheke ufitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu.

Nkuko bitangazwa n’abahanga mu by’imirire, batangaje ko isukari y’umwimerere iboneka mu mutobe w’igisheke iyo umuntu ari kukirya itandukanye n’isukari ikorwa mu nganda hifashishijwe igisheke.

Urubuga topsante.com, rutangaza ko igipimo cy’isukari iri mu gisheke (Glycemic Index) ni 43, ibi bikaba ari na byo bituma n’abarwayi ba diyabete batabuzwa kurya igisheke. Impamvu ni uko isukari yo mu gisheke itunganyirizwa mu mwijima aho kuba mu mara nkuko bigenda ku isukari yavuye mu ruganda. Ibi bituma rero isukari nyinshi idakenewe isohoka bityo igipimo cy’isukari mu mubiri ntikizamuke nkuko byashyizwe ahagaragara n’impuguke z’abaganga.

Igisheke gifite intungamubiri na vitamini zinyuranye. Muri zo twavugamo

  • Polyphenols, zikaba zizwiho kwirukana imyanda n’uburozi mu mubiri
  • Calcium
  • Potassium
  • Magnesium
  • Manganese
  • Ubutare
  • Amino-acids (ni zo zikora poroteyine ) nyinshi nka pipecolic acid, methionine, tryptophan, arginine , lysine, histidine, arginine na beta-alanine. Zose zizwiho gufasha umubiri gutwika ibinure.

Akamaro k’igisheke ku buzima

  • Kurwanya kanseri

    Umutobe wo mu gisheke kuko urimo imyunyungugu inyuranye (nka calcium, ubutare, potassium, n’ibindi) biwuha ubushobozi bwo kurwanya kanseri zinyuranye kuko zitabasha kubaho ahantu h’amakera (alkaline). Rero bifasha kurwanya kanseri y’amabere kimwe na kanseri ya porositate.

  • Bifasha mu igogorwa

    Kubera harimo potassium nyinshi bifasha imikorere y’urwungano ngogozi. Si ugufasha mu igogorwa gusa kuko binarinda ndetse bikanavura impatwe.

  • Birwanya indwara z’umutima

    Kuko bifasha mu gusohora cholesterol mbi mu mubiri, birinda imitsi y’amaraso kwangirika , bityo umutima ukagira ubuzima bwiza.

  • Bifasha abifuza gutakaza ibiro

    Ibisheke birimo fibre zifasha mu ikoreshwa ry’ibinure mu mubiri bityo bigafasha mu kurwanya umubyibuho.

  • Ni byiza mu kurwanya diyabete

    Nkuko twabibonye igipimo cy’isukari kirimo si kinini, bityo nubwo kiryohera cyane ahubwo gifasha umubiri gusohora isukari idakenewe bityo ibyago byo kurwara diyabete bikagabanuka.

  • Gusukura uruhu

    Mu gisheke dusangamo alpha hydroxyl acids (AHAs) zikaba zizwiho kurwanya ibishishi, iminkanyari, n’ibindi biheri byo mu maso. Icyo usabwa ni ugusekura igisheke ubundi umutobe wacyo ukawoga wonyine mu maso, ukareka bikumiraho iminota 15 ubundi ukoga amazi meza nyuma.

  • Igisheke cyifashishwa mu gusukura impyiko, umwijima, n’amaraso. Kukirya nibyo byonyine uba usabwa. Si ibyo gusa kuko kinafasha abagabo mu kongera umubare w’intanga.
  • Mu gihe cy’izuba aho umubiri uba wacitse intege, aho kunywa ibyongera imbaraga biva mu nganda, wakihekenyera igisheke kuko uretse kongera imbaraga kizanakuvura inyota.
  • Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina nk’imitezi n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Ndetse binafasha mu gusohora utubuye two mu mpyiko (kidney stones/calcul renal)

Ibi ni byo twavuga ki gisheke, ubwo abafite amenyo akiri mazima murumva ko kurya igisheke bifitiye akamaro imibiri yacu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger