Utuntu Nutundi

Dore akamaro gakomeye utari uzi ka Cocombre ku bakobwa_Sobanukirwa

Cocombre ni imwe mu bwoko bw’imboga zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu no ku mubiri w’inyuma muri rusange cyane cyane ku bakobwa birirwa bifuza kugabanya ubunini bwabo bwo mu nda.

Uru ruboga ngo ni rwiza ku ruhu kuko rukize ku bintu bishobora kurwanya kuma k’uruhu ndetse rugatuma n’ibiro bigabanuka ku muntu usanzwe afite byinshi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri AmeriKa bwagaragaje ko umuntu ubasha kurya concombre iminota 15 nyuma yo gufata ifunguro, bimufasha kugabanya 10% by’amavuta yose aba yariye mu bindi biryo.

Kubera ko uru ruboga rukungahaye ku mazi kandi nta mavuta rufite, ibyo ngo ni bimwe mu bituma rufasha abantu kugabanya ibiro.
Concombre kandi (…)

Uruboga rwa concombre ngo ni rwiza ku ruhu kuko rukize ku bintu bishobora kurwanya kuma k’uruhu ndetse rugatuma n’ibiro bigabanuka ku muntu usanzwe afite byinshi.

Ubushakashatsi bwakorewe muri AmeriKa bwagaragaje ko umuntu ubasha kurya concombre iminota 15 nyuma yo gufata ifunguro, bimufasha kugabanya 10% by’amavuta yose aba yariye mu bindi biryo.

Kubera ko uru ruboga rukungahaye ku mazi kandi nta mavuta rufite, ibyo ngo ni bimwe mu bituma rufasha abantu kugabanya ibiro.

Concombre kandi ngo igira uruhare mu byishimo by’umuntu bya buri munsi. Uru ruboga rurimo amoko menshi ariko urukunda kwigaragaza cyane ni urufite ibara ry’icyatsi.

Kuri garama 100 za concombre habonekamo amazi angana na 96%,hakabonekamo isukari ingana na garama 1,9 naho karisiyumu ingana na mg18 kandi hanabonekamo kandi vitamine B9.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru « Le point », uruboga rwa concombre rufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhindi bw’amajyaruguru, rukaba rwaratangiye guhingwa hashize imyaka 3000 muri Asiya y’Uburengerazuba.

Nyuma rwageze mu Bushinwa ndetse no mu bihugu by’Abarabu runakwirakwira hirya no hino ku isi ari nako rwageze mu Rwanda.

Source:umuganga.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger