Dore akamaro gakomeye ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’icyo byongera ku mubiri wa bo
Gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni bimwe mu bintu by’ingenzi bituma urugo rwa bo rushinga imizi rugakomera ndetse bikaba binafite akamaro gakomeye ku mubiri w’umugore n’umugabo.
Aahanga mu b’ibijyanye n’imikorere y’igitsina barerekana bimwe mu byiza 10 byo gukora imibonano mpuzabitsina:
1. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunabi
Gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse bikanagabanya umunabi. Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Biological Psychology n’itsinda ry’abaganga bo muri Scotland, ngo abagabo n’abagore babonana inshuro nyinshi baba bafite amahirwe yo kutibasirwa n’umunabi ndetse n’umushiha wa hato na hato.
2. Imibonano mpuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri
Imibonano mpuzabitsina ikorwa neza ngo ni urufunguzo rw’ubuzima bwiza. Nk’uko abashakashatsi muri Siyansi bo muri Kaminuza ya Wilkes babitangaza ngo ku bakora imibonano mpuzabitsina rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ngo baba bafite amahirwe yo kugira abasirikare benshi b’umubiri barinda ugufatwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane ndetse n’izindi infections zitandukanye (immunoglobulin A).
Aha ngo bakaba barapimye amacandwe y’abavuga ko bakoraga imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru bakayapimamo aba basirikare noneho bagereranya n’abari barifashe maze basanga hari itandukaniro mu myiyongerere y’aba basirikare mu kigereranyo cy’aya matsinda 2.
3. Imibonano mpuzabitsina itwika ibivumbikisho mu mubiri
Ku bashaka kugabanya ibiro, gukora imibonano mpuzabitsina n’umwe mu myitozo y’ingenzi kuko igihe umuntu akoze imibonano mpuzabitsina mu gihe byibuze cy’iminota 30 ngo aba amaze gutwika ibivumbikisho (calories) 85. Gusa ngo bisaba imyiteguro mu mutwe ndetse no gutegurana bihagije hagati y’abagiye guhuza urugwiro kugira ngo hatagira usiga undi atageze ku ndunduro y’uyu munezero.
4. Imibonano mpuzabitsina ituma umutima ukora neza
Ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru ngo biyongerera amahirwe yo kudafatwa n’indwara y’umutima. Mu bushakashatsi bwakozwe kandi bwerekana ko ingufu zikoreshwa muri iki gikorwa nta ngaruka zo kuba abagabo bafatwa n’indwara yo guhagarara kw’amaraso mu bwonko.
5. Gukora imibonano mpuzabitsina byongera kwiyizera
Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Texas babitangaza ngo kwiyongerera icyizere ni kimwe mu bisubizo 237 byatanzwe n’ababajijwe impamvu bakora imibonano mpuzabitsina.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.
Dr. Gina Ogden yatangaje ko ngo udashobora kwigirira ikizere mu buzima bw’abashakanye igihe udakora imibonano mpuzabitsina. Yongeraho ko ngo iyo abashakanye bakora iki gikorwa ngo bumva bamerewe neza ndetse bakarushaho kwigirira ikizere, kugera ku iterambere, kongera urukundo hagati yabo n’ubumwe igihe bahuzwa n’uyu mushyikirano w’abashakanye.
6. Imibonano mpuzabitsina ituma abayikorana bakomeza kuba inkoramutima
Gukora imibonano mpuzabitsina ukagera ku ndunduro y’ibyishimo byongera imisemburo y’ubudahemuka ndetse no kwizirikanaho iba mu bwonko bw’umuntu yitwa oxytocin. Nkuko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya North Carolina ndetse na Kaminuza ya Pittsburgh babitangaza, ngo uko abadahuje igitsina bagenda bahuza urugwiro, bakorakorana ndetse banasomana ngo bibongerera amahirwe yo kumva batatandukana bityo byakorwa buri gihe bikabubakamo urukundo rwo kubana akaramata kubera ukuntu buri umwe aba yumva yitaweho ndetse bakumva batanasigana mu gihe cy’ubuzima bwabo. Bavuga kandi ko uko iyi misemburo ya oxytocin igenda izamuka ngo urukundo narwo ruriyongera ndetse ugasanga abafite mwene iyo misemburo myinshi barangwa n’ubugwaneza n’impuhwe kuri bagenzi babo bakundana.
7. Imibonano mpuzabitsina igabanya akababaro
Mu kanyamakuru kitwa “Bulletin of Experimental Biology and Medicine”, batangaza ko uko imisemburo ya oxytocin igenda izamuka cyane, imisemburo igabanya ububabare irekurwa n’ubwonko (endorphin) iriyongera bityo ububabare bukagabanuka. Bumwe muri ubwo bubabare bushobora kugabanwa n’imibonano mpuzabitsina harimo umutwe ndetse no kubabara mu ngingo.
8. Imibonano mpuzabitsina igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabya ku bagabo
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ngo abagabo bashobora kuba barasohoye inshuro nyinshi bafite hagati y’imyaka 20 na 30 baba bafite amahirwe yo kudafatwa na kanseri y’amabya mu gihe bamaze gukura. Ibi bikaba bitangazwa na “Journal of American Medical Association ndetse British Journal of Urology.”
9. Imibonano mpuzabitsina ituma imikaya y’urwinjiriro rwa nyababyeyi yaguka
Ku bagore bakunze kunyongera abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ngo bituma umugabo aryoherwa n’iki gikorwa kandi bigatuma imikaya y’urwinjiriro rwa nyababyeyi ye yaguka bityo bikanamurinda kuba yazagira ikibazo cyo kunyaragura (incontince) cyakomoka kuba atageze ku ndunduro y’ibyishimo igihe bibayeho bimubayeho igihe kirekire.
10. Imibonano mpuzabitsina ituma umuntu asinzira neza
Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, umusemburo wa oxytocin urekurwa mu gihe cy’ibyishimo byo guhuza ibitsina ngo wongera ibitotsi. Gusinzira neza rero bikaba ari ingenzi mu buzima bw’umuntu cyane cyane ko bituma agenzura ubwiyongere bw’ibiro bye ndetse n’uko amaraso agenda mu mubiri.
Nubwo gukora imibonano mpuzabitsina ari ingenzi mu buzima bw’umuntu nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bw’izi mpuguke mu buzima bw’imyororokere, ni byiza ko ikorwa n’abamerewe n’amategeko kuyikora cyangwa igakorwa n’abumvikanye kandi bazi neza icyo bagiye gukora n’uburyo bakwirengera zimwe mu ngaruka zabagwirira.