AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Umuramyi ukomeye ku rwego rw’Isi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana no kuyiramya, Donald James  benshi bazi nka Don Moen, agiye kuza mu Rwanda mucyiswe ‘ Kigali Praise Fest’ iserukiramuco ryo kuramya Imana.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa Kigali Praise Fest iri gutegura iri serukiramuco rinagiye kuba ku nshuro yaryo yambere rwemeza aya makuru ko uyu munyabigwi agiye kuza mu Rwanda ibindi bijyanye n’urugendo rwe bazabitangaza nyuma.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko uyu muramyi azaza mu Rwanda gusa bikarangira ataje , kuri iyi nshuro abateguye iri serukiramuco batangaza ko ibindi kuri uru rugendo , italiki n’abandi bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco bazagenda babitangaza mu minsi iri imbere.

Don Moen w’imyaka 68  ni umugabo w’abana batanu yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo : ‘God Will Make A Way’, ‘God Is Good All The Time’,  ‘I Will Sing’, ‘We Give You Glory’, ‘God With Us’, ‘God Is Good, ‘Heal Me O Lord’, ‘Give Thanks’, ‘Here We Are’, ‘Hallelujah To The Lamb’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger