AmakuruImikino

Djuma yemeye kwishyura amakipe yitambikaga kugira ngo ajye muri APR FC

Bidasubirwaho Nizeyimana Djuma ni umukinnyi wa APR FC  nyuma y’uko yemeye kwishyura miliyoni umunani amakipe ya Kiyovu Sports na Vision FC yitambikaga mu igurwa rye kuko hari ibyo bari barumvikanye bitari biri kubahirizwa.

Nizeyimana Djuma wari watangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC mbere y’imikino ya CECAFA Kagame Cup, ntabwo yaje guhita ayikinira nk’abandi, dore ko Kiyovu Sports na Vision bahise batanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , bavuga ko babatwariye umukinnyi batumvikanye.

Kugeza ubu uyu mukinnyi yemeye kwishyura aya makipe ariko akerekeza muri APR FC, Djuma wari umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ari ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC bari kwitegura imikino ya gisirikare.

Urutonde rw’abakinnyi 25 APR FC izakinisha imikino ya gisirikare

  1. Rwabugiri Umar
  2. Ntwari Fiacre
  3. Ahishakiye Hertier
  4. Manzi Thierry
  5. Buregeya Prince
  6. Mutsinzi AngeR
  7. wabuhihi Aime Placide
  8. Niyigena Clement
  9. Omborenga Fitina
  10. Imanishimwe Emmanuel
  11. Niyomugabo Jean Claude
  12. Niyonzima Olivier Seifu
  13. Nkomezi Alex
  14. Nshimiyimana Mouhamed
  15. Buteera Andrew
  16. Niyonzima Ally
  17. Ishimwe Kevin
  18. Manishimwe Djabel
  19. Ngabonziza Gilain
  20. Sugira Ernest
  21. Nshuti Innocent
  22. Usengimana Dany
  23. Byirinjiro Lague
  24. Mugunga Yves
  25. Nizeyimana Djuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger