Amakuru ashushyeImikino

Djihad Bizimana yagiye mu igeragezwa mu ikipe yo mu Budage

Djihad Bizimana ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR FC yerekeje mu ikipe Fortuna Düsseldorf yo Budage , aho agiye gukora igeragezwa .

Uyu mukinnyi yerekeje muriki gihugu kuwa 19 kanama 2017 , aho yafashe indege imwerekeza mu gihugu cya Turukiya akaza kugera mu Budage mu masasha ar’imbere.

Ni nyuma yo kwitwara neza mu myaka ine ishize mu makipe yo mu Rwanda nka Rayon sports na APR FC, Bizimana Djihad akaba yafashe indege ajya mu Budage gukora igeragezwa muri Fortuna Düsseldorf yo mu kiciro cya kabiri.

Umutoza w’iyi kipe ‘Friedhelm Funkel’ ngo yamenye ubuhanga bw’uyu mukinnyi abubwiwe na Antoine Hey utoza Amavubi, Hey n’ubundi asanzwe avugwaho gutonesha cyane Djihad w’imyaka 23. Gusa uyu musore we avuga ko ari ukubera ubuhanga amubonamo.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru Djihad yabajijwe iby’iri toneshwa avuga ari ibintu bisanzwe , avuga ko amukunda nk’abandi bakinnyi bose.

Yatangaje ko atavuga ko akundwakazwa na Antoine Hey ahubwo ari uko har’impano yamubonyemo akamukoresha nk’uko akoresha abandi bakinnyi mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’  , akemeza ko nta kidasanzwe abona umutoza amukorera kirenze icyo yakorera abandi bakinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu.

Iyi kipe yerekejemo gukora igerageza , yamaze imyaka 23 ikina Bundesliga[Shampiyona y’icyiciro cya mbere cyo mu Budage] mbere yo kumanuka muri 2013 .

Fortuna Düsseldorf  yashinzwe Kuva tariki 5 Gicurasi 1895[imaze imyaka 122 ishinzwe]  yambara amabara y’umweru n’umutuku yakirira imikino yayo  kuri stade Esprit Arena yahoze yitwa LTU Arena kugeza muri 2009 yakira abantu 54,600.

Muri 1963 nibwo yazamutse mu kiciro cya mbere ku nshuro ya mbere, yatangiranye n’izina rishya ry’iyo shampiyona ‘The Bundesliga’. Yagiye imanuka ikongera ikazamuka. Ariko kuva uwo mwaka kugera 2013 ubwo Fortuna Düsseldorf iheruka gukina, yakinnye imyaka y’imikino 23 muri iyi shampiyona ya gatatu ku isi mu gukundwa no gukurikirwa na benshi.

Iyi kipe ifite igikombe cy’igihugu (DFB-Pokal) inshuro ebyiri; 1979 na 1980, isinyishije Bizimana Djihad yaba umunya-Afurika wa kabiri ifite, nyuma ya Ihlas Bebou ukomoka muri Togo.

Djihad Bizimana agiye muriyi kipe yo mu Budage mu igeragezwa rizarangira tariki 31 kanama 2017,  yakinnyi  mu ikipe ya APR FC kuva muri 2015 kugeza muri uyu mwaka, ndetse nyuma yokurangiera kw’amasezerano ye akaba yaravugaga ko bimukundiye yajya no gukina hanze y’u Rwanda kuko azi neza ko har’indi ntera yihariye yaba yateye.

Uyu mukinnyi udashidikanywaho kuba ari umwe mubafite impano yo guconga ruhago , ni umwe mu bakuriye ku Gisenyi . Aha hakunda kuva impano zitandukanye yaba mu mupira w’amaguru ,umuziki ,ubugeni ndetse n’ibindi bitandukanye.

Yazamukiye mu ikipe ya Marines FC , aza kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports ,ikipe yavuyemo yerekeza muri APR FC.

Djihad yagiye mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger