AmakuruImikinoUrukundo

Djabel Manishimwe n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa gatanu, Djabel Manishimwe ukinira ikipe ya Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko Niyitunganye Kawthar bitegura kubana nk’umugabo n’umugore mu masaha make.

Uyu Niyitunganye wasezeranye na Djabel, ku ku batamuzi ni umukobwa wa Havugimana Said uzwi cyane mu mujyi was Nyanza nka “Haji”.

Umuhango wo guhamya isezerano rya Djabel na Kawthar witabiriwe n’abagize imiryango yombi, barimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.

Uyu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Remera muri Gasabo ntiwitabiriwe n’abakinnyi ba Rayon Sports bakinana n’uyu musore, kubera imyiteguro y’irushanwa ry’intwari ritangira kuri uyu wa gatandatu barimo.

Cyakora Cyo Abouba Bashunga yari yaje gushyigikira uyu musore basanzwe banafitanye ubucuti.

Djabel ushimagiza umukunzi we nk’umunyaburere bwiza ari na yo turufu yatumye amubenguka, azatangira kubana na we ku munsi w’ejo. Ni nyuma yo gusezerana na we imbere y’Imana mu muhango uzabera mu musigiti w’i Remera guhera saa saba z’uyu wa gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger