AmakuruImyidagaduro

Dj Khaled yashimagije Afurika anatangaza ko agiye kuhakorera umuziki

Ikirangirire muri muzika yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Dj Khaled yemeje ko burya bwose akunda Afurika anavuga uburyo afurika ifite umuziki mwiza bityo ko agiye gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi b’abanyafurika.

Ibi Khaled Mohamed Khaled wamamaye cyane nka Dj Khaled yabitangaje ubwo yari yahuye na Davido wo muri Nigeriya uri mu bakomeye muri muzika yo ku mugabane wa Afurika. Dj Khaled yavuze ko akunda Afurika ndetse ko ahafata nko murugo bityo ko agiye gutangira gukorana n’abahanzi bo muri Afurika.

Yagize ati:”Nkunda abanyafurika, nkunda Afurika kuko ni nko murugo, nkunda muzika ya Afurika niyo mpamvu ngiye gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurikam iya mbere ndayikorana na  Davido, muraza kuyibona vuba.”

Dj Khaled wakoranye n’abahanzi benshi batandukanye nka Rihanna, Bryson Tiller, Justin Bieber, Lil Wayne, Demi Lovat, Jay Z n’abandi benshi bo muri Amerika agiye gukorana indirimbo na Davido unaherutse kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyabereye kuri Sitade Amahoro tariki ya 03 Werurwe 2018.

Dj Khaled ni umuhanzi, umwanditsi, umu Dj, Umunyamakuru kuri radiyo akaba na Producer ni umwarabu ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika kuko yagiyeyo kera.

Umva uko Dj Khaled yashimangiye ko agiye gutangira gukorana n’abahanzi bo muri Afurika.

https://www.youtube.com/watch?v=dG-pwjbY4bA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger