AmakuruImyidagaduroUmuziki

DJ Ira ngo u Rwanda rwamubereye nka cya gihugu cy’isezerano cyahawe Abayisilaheli

Grace Divine Iradukunda (DJ Ira), umukobwa ukomoka i Burundi umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga budasanzwe mu mwuga wo kuvanga umuziki, yahishuye ko u Rwanda rwamubereye nka cya gihugu cy’isezerano kivugwa muri Bibiliya Imana yahaye Abayisilaheli.

Ibi uyu mukobwa abivuga kubera amahirwe yo kwitunga no gutunga umuryango we u Rwanda rwamuhaye ubwo yarugeragamo avuye iwabo.

DJ Ira uza imbere mu kuvanga umuziki mu bitaramo bikomeye bibera i Kigali, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na KT Radio ku munsi w’ejo. Hari mu kiganiro cy’imyidagaduro cy’iyi radiyo kizwi nka “Dunda.”

DJ Iradukunda yagize ati”Ku myaka yanjye, iyo nza kuba ngituye mu gihugu cyanjye nakabaye nitabwaho n’ababyeyi, ariko u Rwanda rwampaye amahirwe n’inzira yo gukorera amafaranga njya noherereza umuryango wanjye no kwiyitaho ubwanjye.”

Yongeyeho ko urubyiruko bagenzi be baba mu Burundi bitabwaho n’ababyeyi bitavuze ko na bo badashoboye gukorera amafaranga; ko ahubwo ibibazo bishingiye kuri Politiki byayogoje igihugu cyabo ari byo bibakoma mu nkokora bityo ntibabashe kubyaza umusaruro impano bafite.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko yageze bwa mbere mu Rwanda muri 2015 aje gusura mubyara we Deejay Bisoso na we uvanga umuziki kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Avuga ko yafashe umwanzuro wo kwinjira mu mwuga wo kuvanga umuziki nyuma y’ubuhamya bw’inyungu nyinshi Bisoso awukuramo  yamuhaye. Gake gake ngo mubyara we yatangiye kugenda amumenyereza, birangira amenye umukino atyo.

Mu myaka itatu yonyine DJ Ira amaze mu Rwanda, yahise yibagiza abantu Anita Pendo wari warigaruriye imitima ya benshi muri uyu mwuga mbere yo kuwusohokamo kubera gutwita. Igenda rya Pendo kandi ryahise riha uyu mwana w’umukobwa kubona amasoko menshi yo kuvanga umuziki haba mu bitaramo bikomeye, utubyiniro, n’ahandi.

Ibi binamushyira imbere mu Banyarwanda bose bakora uyu mwuga.

DJ Ira avuga ko amafaranga make akorera mu ijoro rimwe iyo yakoze ari 50,000Rwf, gusa ngo haba n’igihe yinjije 100,000Rwf.

DJ Ira amaze kwigarurira amasoko menshi yo kuvanga umuziki mu birori bikomeye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger