AmakuruImyidagaduro

DJ Briane yahawe n’umufana we imodoka y’akataraboneka (Amafoto)

DJ Brianne yakiriye imodoka yahawe nk’impano n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na we wari wagize uruhare mu igurwa ry’iyo yari asanzwe atunze

DJ Brianne avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai yayigenewe ku munsi wahariwe abakundanye ‘St Valentin’, icyakora iza kugera mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Uyu mukobwa wubatse izina mu kuvanga imiziki no mu biganiro akora ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni umufana wanjye ukunda ibikorwa nkora, si ubwa mbere ampaye impano, ni nawe wagize uruhare mu kugura iyo nari nsanganywe. Mu minsi ishize yarantunguye ambwira ko hari impano yampaye gusa sinari nzi ngo ni iyihe. Ejobundi rero nibwo nabonye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yanyoherereje.”

Abajijwe niba nta mubano wihariye afitanye n’uyu yita umufana we cyane ko UMURYANGO yaje kumenya amakuru y’uko ari umusore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DJ Brianne yabihakanye.

Ati “No kutamuvuga ni uko ari we wabyanze, ariko ni umuntu ukunda ibikorwa byanjye. Ndamushimira cyane rwose! Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora bose.”

DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, nta mpera z’icyumweru z’ubusa adacuranze mu tubyiniro dukomeye no mu birori bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger