AmakuruImyidagaduro

Dj Arafat wamamaye mu muziki wa Afurika y’uburengerazuba yitabye Imana

Ange Didier Huon wamamaye nka DJ Arafat cyangwa se  Arafat Muana, Umunyamuziki wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Uburengerazuba no muri Afurika muri rusange yitabye Imana azize Impanuka ya moto.

DJ Arafat w’imyaka 33 yavukiye Abidjan muri Côte d’Ivoire yavutse kuri Tina Glamour nawe wari umuririmbyi ndetse na Houon Pierre witabye Imana , uyu DJ Arafat usibye kuba umu DJ yari asanzwe ari n’umuririmbyi.

Yazize impanuka ya  moto yari atwaye , impanuka yabaye ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 11 Kanama Iyi mpanuka yabaye ubwo DJ Arafat n’itsinda ry’inshuti ze bafataga moto bakerekeza mu Mujyi wa Abidjan kubera umuvuduko mwinshi uyu muhanzi aza gukora impanuka.

Uyu muhanzi yari atwaye moto akagongana n’imodoka y’umunyamakuru wo muri icyo gihugu ukora kuri Radio Côte d’Ivoire. Iyi mpanuka ikiba uyu musore yagize ibikomere byinshi ku mubiri ajyanwa kwa muganga nyuma aza gushiramo umwuka saa  mbiri  z’igitondo aguye mu bitaro  bya  i  Abidjan, muri  Côte D’Ivoire, kuri ubu umunyamakuru wagonganye na DJ Arafat  we aracyari  gukurikiranwa n’abaganga ariko akaba atanga icyizere cy’uko aza kumera neza akava mu bitaro.

Arafat asize umugore n’abana bane , Mael Houon, Ezekiel Houon, Lachoina Houon, Owen Houon . Yagiye yegukana ibihmebo bikomeye birimo n’icya MTV Africa Music Award agihambwa nka  Best Francophone  cyangwa umunyamuziki witwaye neza mu bihugu bikoresha ururumi rw’igifaransa na MAMAs yegukanye mu 2015.

Abahanzi batandukanye barimo Davido , Mr P, Wizkid  n’abandi batandukanye  bababajwe n’urupfu rwa Dj Arafat bamwifuriza kuruhukira mu mahoro banihanganisha abo mu muryango we.

Niwe muhanzi wenyine muri Côte d’Ivoire wabashije guca agahigo akuzuza abarebye indirimbo ye bangana na miliyoni mu gihe kitageze ku munsi, ku ndirimbo ye yise ‘Moto Moto’.

Dj Arafat ni umwe mu ba Dj / abanyamuziki bakomeye umugabane wa Afurika wari ufite

Davido na Dj Arafat bari bafitanye indirimbo bahuriyeho bise Naughty
Davido ntiyiyumvishaga ko Dj Arafat yaba yitabye Imana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger