AmakuruImikino

Didier Drogba yemeje ko agiye kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire

Uwahoze ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Chelsea, yavuze ko  agiye kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, mu gihugu cye cya Côte d’Ivoire.

Didier Drogba kuri ubu yari  i Paris aho biteganyijwe ko  ku wa kane azagirana ibiganiro  na Perezida w’u Bufaransa mu guteza imbere umupira w’amagauru.

Didier Drogba wahoze ari kapiteni wa Côte d’Ivoire yatangaje ko na we aziyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FIF) muri icyo gihigu agazasimbura Augustin Sidy Diallo umuyozi wayo ubwo azaba arangije kuyobora igihe ke kigenwa n’amategeko.

Eugène Diomandé umwe mu bazahangana na Drogba ni we wahabwaga amahirwe mbere y’uko atangaza ko aziyamamaza. Eugène Perezida wa Séwé Sport San Pedro ni we watangangaje bwa mbere ko aziyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyijwe kuzaba hagati mu mwaka wa 2020.

Drogba w’imyaka 41 ubwo yabazwaga impamvu yifuza kuyobora iri shyiramwe ndetse agasimbura uwari uriyoboye, yavuze ko yagarutse muri iki gihugu kubera yifuza gutangiza impinduka.

«Nagarutse hano kubera nifuza gutangiza impinduka, ntabwo ari ukubera nkunze cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amagura rya hano. Nafashe umwanzuro wo gukurikirana umupira w’imbere mu gihugu, mu gihugu nkunda.»

Drogba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire inshuro 106 ayitsindira ibitego 65 kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2014 , ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka ikenda yayikiniye.

Didier Drogba yatangaje ko yifuza kuyobora Federation ya Football muri Cote d’Ivoire
Twitter
WhatsApp
FbMessenger