AmakuruImikino

Didier Drogba ashobora gutorerwa kuyobora Federasiyo ya ruhago muri Cote d’Ivoire

Umunya-Cote d’Ivoire Didier Drogba wamamaye nka rutahizamu ukomeye mu kipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, ni we uhabwa amahiirwe yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, FIF.

Mu cyumweru gishize nibwo amakuru y’uko Drogba ashobora kuyobora ruhago ya Cote d’Ivoire, gusa iyi nkuru yongeye gufata indi ntera kuri uyu wa gatanu ubwo hasohorwaga urutonde rw’abagomba kuvamo uzayobora FIF, ruriho n’uyu rutahizamu wamaze gushyirwa mu Banyabigwi ba Chelsea.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ya leta ya Cote d’Ivoire, Didier Drogba ahanganiye uyu mwanya n’abandi bantu batatu, barimo uwitwa Malick Tohe, Idriss Diallo, Bonaventure Kalou na Eugène Diomande.

Aba bakandida bashobora kwiyongerwaho umwe hagati ya Sidy Diallo na Sory Diabaté bigeze kuyobora FIF.

Perezida mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire azamenyekana mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, dore ko ari ho amatora azaba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger