Diamond yizihirije isabukuru ye mu rugo rwa Zari uheruka kumwita inguge
Diamond Platnumz yateje urujijo mu bafana be, nyuma yo kujya kwizihiriza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko mu rugo rwa Zari bahoze babana nk’umugabo n’umugore.
Uyu muhanzi yiswe inguge mu butumwa bwuzuyemo agasuzuguro n’ubwirasi uyu wahoze ari umugore we yamwoherereje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Akavidewo uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragara ari kumwe na Lattifah umukobwa yabyaranye na Zari bose bagaragaza ibyishimo.
Aka kavidewo kagaragaza Diamond yambaye ubusa hejuru, yicaranye n’iyi mfura ye mu rugo rwa Zari bombi bari guseka.
Ibi byateye abafana b’iki cyamamare urujijo, bibaza icyo yaba yarakoreye ibi mu gihe uyu mugore w’umunya-Uganda bahoze babana akomeje gushimangira ko atakimukeneye.
Abntu kandi bakomeza gushyirwa mu rujijo n’imyitwarire ya Diamond na Zari, aho umunsi umwe bagaragarizanya ko ari abanzi bazirana urunuka, ubundi bakitwara nk’aho bahindutse incuti magara.
Aba bombi bakunze kwandagazanya mu ruhame, mu butumwa butandukanye babaga bacishije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Zari yakunze gushinja kenshi Diamond kubura ubwahama hamwe, akirirwa ahinduranya amariri ava kuri bumwe ajya ku bundi(Guhinduranya abagore.)