AmakuruImyidagaduro

Diamond yavuze umuhanzi akunda ndetse yifuza ko bazakorana indirimbo

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz wamamaye mu muziki wa Bongo Fleva muri Tanzania, yavuze ko akunda cyane umuhanzi w’Umugande Jose Chameleone ndetse ko anifuza kuzakorana indirimbo nawe mu gihe kiri imbere.

Diamond yatangaje ibi ejo kuwa Gatatu taliki ya 24 Nyakanga 2019, ubwo yari amaze kugera muri Uganda mu gitaramo yatumiwemo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye kuri ‘Mestil Hotel,’ Diamond yahishuye uburyo zimwe mu nzozi ze ari ukuzakorana indirimbo na Chameleone.

Yanavuze uburyo yemera akanakunda cyane umuziki wa Uganda kuko abona ari wo uyoboye mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati“Tugiye kugereranya umuziki wa Uganda n’uw’ibindi bihugu, waza ku mwanya wa mbere, nubaha uyu muziki cyane, by’umwihariko nkubaha umuhanzi Chameleone. Nta kuntu wavuga umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba utavuze Chameleone, ni icyitegererezo, kandi nizeye ko umunsi umwe tuzakorana indirimbo nk’uko mpora mbyifuza.”

Chimpreports yanditse ko Diamond yatangaje ko kuba ataragaragaye mu bahanzi b’Abanyafurika umuhanzikazi wo muri Amerika Beyonce yakoresheje muri alubumu ye nshya yise “The Lion King: The Gift” iriho indirimbo zanakoreshejwe muri filimi nshya na yo yiswe ‘The Lion King’, nta kibazo kuko ari byiza gutegereza ko ikintu kiba mu gihe cyacyo.

Yagize ati “Rimwe na rimwe bishobora kuba byiza bikagira n’ingaruka nziza ariko ni byiza gutegereza igihe nyacyo. Byose ni imigambi y’Imana. Birashoboka ko ari ko bashatse ko bigenda, iyo urebye iriya filimi, usanga ibintu byinshi bigaragaramo bivuga kuri Afurika y’Iburasirazuba, ubwo rero wasanga barashatse kugereranya bagahitamo gukoresha abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Diamond kandi aho yajya hose n’ibyo yakora byose ntahwema guhora agaragaza urwego umuziki w’Afurika y’Iburasirazuba ugezeho mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Ngomba gukorana n’abahanzi batandukanye uyu mwaka, kuko umwaka ushize sinigeze nkora cyane ku muziki kuko narimo ncunga ibitangazamakuru byanjye (radiyo na televiziyo)-Wasafi-kuko ubu ari na byo bya mbere muri Tanzaniya. Impamvu nita cyane ku bitangazamakuru ni uko bidahari nta n’umuziki wabaho, bidahari nta myidagaduro yabaho kandi binamfasha cyane mu kazi kanjye. Tugomba kubyitaho cyane.”

Diamond araririmba mu birori by’urwenya byiswe ‘Comic Alex Muhangi’ biba uyu munsi ku wa 25 Nyakanga 2019 muri UMA Lugogo (muri Uganda), hamwe n’umunyarwenya w’umunya-Kenya Eric Omondi, umushyushyarugamba w’Umugande MC Mariachi, Godi Godi n’umuhanzi King Sacha hamwe n’abandi batandukanye.

Jose Chameleone niwe muhanzi Diamond akunda cyane muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger