AmakuruImyidagaduro

Diamond yatangiye gukekwaho guca inyuma Tanasha utwite inda y’imvutsi

Umuhanz Diamond Platnumz uri mu banyamuziki bakomeye mu gihugu cya Tanzania, yavuzweho guca inyuma umukunzi we Tanasha Donna Oketch utwite inda y’imvutsi ushobora kuba yakwibaruka imfura ye y’umuhungu isaha n’isaha.

Uyu musore yanugwanuzweho guca inyuma umukunzi we,agakundana rwihishwa n’umukobwa witwa Lulu Diva wo muri Tanzania nawe bivugwa ko ashobora kuba atwite inda y’uyu muhanzi.

Diamond Platnumz na Lulu Diva w’imyaka 19 y’amavuko, bivugwa ko batangiye guteretana muri Nyakanga 2019, nyuma y’amashusho mato yabo yagiye acivikana ku mbuga nkoranyambaga ysaga agaragaza ko hagati yabo hashobora kuba harimo urunruruntu.

Aya mashusho yagaragazaga Diamond na Lulu bari kongorerana inshuro nyinshi ndetse ntanuwabashaga kuba yakumva ibyo bari kuvuga,ayo mashusho yafatiwe mu birori bya Vice perezida wa Wasafi Romy Jones byo kumurika Alubum y’indirimbo ze.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu muri Tanzania, byanditse bivuga ko Lulu atwite gusa ari we na Diamond nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

Kimwe muri ibi bitangazamakuru cyanditse ko nyina wa Diamond yishimiye umubano we na Lulu Diva.

Howwebizz yanditse ko Diamond ashobora kuba yatangiye kwinjiza Lulu Diva mu mubare w’abagore yagiye amenyana nabo harimo Zari Hassan batandukanye babyaranye abana babiri, Hamissa Mobeto babyaranye umwana umwe na Tanasha bakiri kumwe ndetse bivugwa ko ariwe bazakorana ubukwe.

Uyu muhanzi kandi yanatandukanye n’abandi bakobwa barimo Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzania muri 2006, Kim Nana utaravuzweho byinshi mu rukundo rwabo n’abandi batandukanye bashyirwa mu majwi ko bakundanye na we.

Diamond n’umukunzi we Tnasha Donna
Twitter
WhatsApp
FbMessenger