Imyidagaduro

Diamond yatahanye inkumi ikubitaniye na nyina mu nzu barwana inkundura

Diamond Platinumz utajya asiba mu itangazamakuru yatahanye na Hamisa Mobeto mu gihe iyi nkumi ikubitaniye na nyina wa Diamond mu nzu kandi atari azi ko yaharaye bararwana karahava.

Icyakora nubwo bararwanye, Nyina wa Diamond witwa Sanura Kassim yemereye ikinyamakuru Globalpublishers ko yahondaguye Hamisa Mobeto akamurema inguma amuziza kuba yariziritse ku muhungu we bikagera naho amutahana bakararana.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize , bibera mu rugo rwa nyina wa Diamond I Madale hariya muri Tanzaniya nyuma yuko uyu mugore avuga ko yari yarihanangirije Mobeto ko agomba gucika ku muhungu we kuko atamwifuza na gato.

Kutumvikana hagati ye na Hamisa Mobeto bwavutse umunsi wakurikiye igitaramo cya Mboso mu cyumweru gishize. Nyina wa Diamond yavuze ko uwo munsi yajyanye na Diamond mu gitaramo batashye ajya kuryama mu cyumba cye; mu gitondo tariki ya 14 Gicurasi 2018 nibwo yaciye ku cyumba cy’umuhungu we anamubaza uko yaramutse atungurwa no gukubitana na Mobeto akenyeye agasume agiye mu bwogero niko gufatana akamukubita inshyi ku buryo yanamukomerekeje.

Globalpublishers ikomeza ivuga ko Diamond ari we wabakijije dore ko bari bari kugundagurana ari nako Mobeto avuga ati yewe Diamond ntabara mama wawe aranyishe aranyishe[…]

Nyina wa Diamond yemera ko igihe cyose azabona Mobeto murugo rwe bazarwana kakahava

Mobeto ntabwo akunzwe kwa Diamond yewe ntabwo banamushaka kuko bamushinja kugira uruhare rukomeye mu gusenya urugo rwa Diamond na Zari wari warigaruriye imitima y’abo mu muryango wa Diamond cyane cyane mushiki we. Queen Darleen mushiki wa Diamond yiyumvamo cyane Zari cyo kimwe na nyina Sandra.

Mu minsi ishize nibwo Diamond yatangaje ko uyu mwaka wa 2018 uzasiga arongoye , kuva icyo gihe abantu batangiye gukeka ko ari Mobeto azarushingana nawe ariko aba bombi iyo babibajijweho babikwepera kure.

Mobeto yabyaranye na Diamond ubwo yari akibana na Zari, icyo gihe Diamond yashatse kwihakana uyu mwana yari abyaranye na Mobeto ariko biba iby’ubusa kuko Mobeto yamujyanye mu nkiko agatanga ibimenyetso simusiga harimo n’amafoto bifotoje baryamanye, nyuma nibwo Diamond yemeye ko babyaranye.

Ibi byababaje Zari cyane ndetse anasaba Diamond ko batazongera gucudika ariko biba iby’ubusa kuko Diamond yakundaga kugaragara yagiranye urugwiro na Mobeto binatuma ku ya 14 Gashyantare Zari ahitamo gutandukana na Diamond kubera kumuca inyuma.

Urukundo ntabwo rworoshye, Mobeto azemera arye ingumi kubwa Diamond!!

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger