AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yatemberejwe inyubako ya Kigali Arena (+AMAFOTO)

Diamond Platnumz uri kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival 2019 , yatemberejwe imwe mu nyubako igezweho munjyi wa Kigali ya Kigali Arena.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 ni bwo Diamond yagarutse mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuhanyura agakora ikiganiro n’abanyamakuru ariko agahita yerekeza i Bujumbura aho yakoze igitaramo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019.

Diamond ubwo yari agarutse i Kigali , ubuyobozi bwa EAP itegura Iwacu Muzika Festival.  bwatembereje uyu muhanzi w’icyamamare inyubako ya Kigali Arena . Diamond akigera muri iyi nyubako yafatiyemo amafoto atandukanye yitegereza iyi nyubako arangije asaba umuyobozi wa EAP ko igitaramo gitaha yazakimutegurira muri Kigali Arena.

Nyuma yo gusura Kigali Arena Diamond yahise asubira kuri Hotel kuruhuka mbere gato ko yitabira igitaramo afite kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali cya Iwacu Muzika Festival muri parking ya stade amahoro.

Kigali Arena ni inyubako y’imikino n’imyidagaduro u Rwanda rwatashye mu minsi ishize mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Iyi nyubako yagenewe gukinirwamo umukino wa Basket Ball izajya inakira ibikorwa bitandukanye birimo by’ imyidagaduro, n’ibindi bihuza abantu benshi cyane ko yakira abantu byibuza ibihumbi 10 bicaye neza.

Diamond yatemberejwe Kigali Arena ahava asabye ko ubutaha asabye kuzahakorera i gitaramo ubutaha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger