AmakuruImyidagaduro

Diamond platnumz yatangiye gukorana na Kampani izajya imufasha kwivuza

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye cyane mu muziki wa Tanzania, yatangiye gukorana na kampani y’ubwishingizi mu kwivuza, nyuma y’uko uyu musore yari yarateye cyane utwatsi igitekerezo cyamukanguriraga kubutanga.

Diamond yavuze ko yishimiye cyane Kompanyi ya Resolution yakomeje kugenda imushishikariza gukoresha amakarita y’ubwishingizi kuko aribyo bizamufasha hamwe n’umuryango we kuzajya babona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse.

Uyu muhanzi yemeje ko ubusanzwe we n’umuryango we bari basanzwe batakaza akayabo k’amafaranga menshi mu bikorwa byo kwivuza,ariko ibi bikaba bigiye gukemuka nyuma y’uko yemeje ko atazongera gucikanwa no gushakira abana be amakarita yo kwivurizaho.

Yabitangaje taliki ya 31 Ukwakira 2018, ubwo yaganiraga na Bongo TV avuga ko yishimiye Kompanyi ya Resolution yamushikirije amakarita hamwe n’abana be batatu Tyffah, Nillan na Dylan.

Diamond yahishuye ko ariyo nshuro ya mbere agiye gukoresha ubwishingizi kuko atigeze abukoresha mu buzima bwe kuva akiri umwana muto kugeza ku munsi yafatiyeho ingamba zo kuvugurura uburyo bwo kwivuza.

Diamond avuga ko we n’ubwo ari bwo buzima yakuriyemo, yafashe icyemezo cyo gutangira kwishyura ubwishingizi mu rwego rwo kugabanya ingano y’amafaranga yatakazaga yivuza we n’umuryango we.

Ati”  Iyi kompanyi yaranyigishije mbona ni ngombwa kontangira kwishyura ubwishingizi. Urabona nkanjye ndi umuhanzi nshobora no gukora impanuka ndi no ku rubyiniro.”

Umuyobozi Mukuru wa Resolution, Marryane Mugo yatangaje ko Diamond n’abana be nyuma yo guhabwa ubwishingizi, ubu bemerewe kuvurirwa mu mavuriro menshi mu gihugu cya Tanzaniya kandi ko bashobora kuvurirwa mu bihugu byo hanze birimo Ubuhinde na Turukiya mu bufatanye n’iyi kampani.

Diamond n’umwana we yabyaranye na Hamisa Mobeto
Diamond n’Abana be babiri yabyaranye na Zari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger