AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yatangaje impamvu agiye guha umukunzi we akazi

Umuhanzi Diamond Platnumz wagaragarije imbaga y’abakunzi be ko ari mu rukundo n’Umunyakenyakazi Tanasha Oketch Dona, yatangaje ko agiye kumuha akazi muri Wasafi Tv asanzwe abereye umuyobozi.

Ubusanzwe uyu mukunzi wa Diamond Platnumz, ni umunyamakuru kuri Radio yo muri Kenya yitwa NRG, bityo bikaba bigaragara nk’imbogamizi mu rukundo rwabo haba kubonana no gukoresha amafaranga y’urugendo rwa burigihe.

Nairobi News yatangaje ko Diamond agiye guha akazi umukunzi we kubera ko guhora ava muri Kenya ajya Dar es Salaam bimuvuna, akaba azakamuha mu buryo bwo kumugabanyiriza umunaniro yaterwaga n’ingendo yakoraga ajya kumusura.

Ni mugihe Diamond we yemeza ko uyu mukunzi we azagira ikiganiro cyihariye kuri Wasafi TV.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamakuru kuri NRG radio ikorera muri Kenya.

Mu minsi ishize Diamond aherutse kwerekana umukunzi we mu muryango, ndetse bari bafite ubukwe ku munsi w’abakundana( Ku wa 14 Gashyantare 2019) baza kubusubika.

Diamond yemeza ko we n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch, bazakora ubukwe mu gihe kitarambiranye, ariko bakaba barabaye birinze kugitangaza kuko hari byinshi biteganwa bu bukwe bwabo bitarasobanuka neza.

Diamond n’umukunzi we Tanasha Donna

Diamond yeretse umuryango umukunzi we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger