AmakuruImyidagaduroUrukundo

Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we mushya ibidasanzwe ubwo yari mu kiganiro kuri Radio

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Gashyantere 2019, hasanzwe haba umunsi mukuru w’abakundana, umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we mushya Tanasha Oketch amwereka urukundo rudasanzwe ubwo yari ari mu liganiro kuri radio asanzwe akoraho.

Uyu muhanzi yifashishije ubunararibonye asanzwe afite mu rukundo, yoherereje uyu mukunzi we indabo nyinshi ndetse n’abanyamuziki bo kumuririmbira kugira ngo arusheho kumererwa neza kuri uyu munsi benshi bizihiza bagaragaza intera urukundo rwabo rumaze kugeraho.

Uyu mukunzi wa Diamond asanzwe akora kuri Radio y’i wabo yitwa NRG Radio. Uyu ni nawe mukowa witezweho kuzarwubaka n’uyu muhanzi nk’uko bimaze igihe bigarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu karere k’ibiyaga bigari.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kuba uyu munsi, gusa mu minsi ishize Diamond yatangaje ko gahunda y’ubukwe yahindutse bitewe n’uko Nyirabukwe yari afite akazi kenshi kuri uyu munsi.

Uyu munsi mu masaha y’umugoroba, Diamond yanditse kuri instagram yifuriza umukunzi we Tanasha umunsi mwiza w’abakundana, amubwira ko afite icyizere cy’uko impano amwoherereza aza kuyakirana umutima ukunze.

Ati “Kubera y’uko ari wowe ‘valentine’ wanjye uhoraho. Mfite icyizere cy’uko impano ntoya naguteguriye iri buze kugushimisha. Ndikure yawe ariko umutima wanjye uri nawe aho uri hose.”

Tanasha yahise yandika amusubiza mu ndirimbo nk’Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa, ashimangira ko amukunda byabuze urugero.

Mu ijoro ry’uyu munsi, Tanasha wari mu kiganiro kuri NRG Radio, yatunguwe n’abasore n’inkumi binjiranye indabo nyinshi abandi bacuranga bamwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye (Saint Valentin).

Uyu mukobwa wabujijwe n’umuryango we guhita abyarana na Diamond, byamurenze, maze yandika kuri instagram ashima byimazeyo Diamond wamuzirikanye. Ati “Wakoze kuntungura. Nabuze icyo kuvuga wanabyumva no mu ijwi ryanjye, natunguwe. Watumye umunsi wanjye ugenda neza. Ndagukunda.”

Yungamo ati “Wakoze cyane rukundo rwanjye. Ndi umugore w’umunyamahirwe ku kugira njye nyine ku Isi. Amagambo ntashobora gusobanura uko niyumva ubu.” Diamond yamusubije ko amukunda, arenzaho utumenyetso tw’umutima.

Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22 uri mu rukundo na Diamond akoresha amazina ya Zahara Zaire ku mbuga nkoranyambaga. Yagaragaye bwa mbere mu ruhame ari kumwe na Diamond ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta

Diamond n’umukunzi we bateranye imitoma karahava

Twitter
WhatsApp
FbMessenger