AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yahishuye umwaka utazamusiga adakoze ubukwe

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye mu gihugu cya Tanzania,kugeza ubu uri mu rukundo n’umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch, yavuze ko umwaka twitegura kwinjiramo wa 2020, utazasiga adakoze ubukwe.

Uyu muhanzi yahigiye kuzakora ubukwemuri uyu mwaka, mu gihe yumva ko ibisabwa byose ngo abukore abna nta na kimwe abuze.

Uyu muhanzi yemezako afite umukunzi, Tanasha Donna ukomoka muri Kenya ngo wanamubyariye umwana mwiza, akagira inshuti n’ibindi byangombwa, bityo ko gukora ubukwe atabibona nk’ibyamunanira ariyo mpamvu ahigira kubikora umwaka utaha.

Ikinyamakuru Star cyo muri Kenya cyatangaje iyi nkuru kivuga ko Diamond yemeje aya makuru nta gushidikanya.

Diamond yagize ati “Mfite ibyangombwa byose binyemerera kurongora, mfite umugore mwiza wambyariye umwana mwiza, ndarya ndetse mfite n’inshuti nziza”.

BKu ikubitiro Diamond na Tanasha bagitangira kwinjira mu rukundo bagombaga gukora ubukwe ku itariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka, biza kurangira butabaye bitewe n’impamvu zitandukanye z’imiryango yabo.

Tanasha yabyariye Diamond mu kwezi kwa 10, ni umwana bise Naseeb Jnr akaba uwa Kane w’uyu muhanzi nyuma y’abandi batatu yabyaranye n’abagore babiri, Zari Hassan babiri na Hamisa Mobeto umwe.

Diamond yakundanye n’abakobwa benshi barimo na nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu baje gutandukana bageze mu bihe byo gutegura ubukwe aribwo yahise abana na Zari Hassan.

Zari yabanye na Diamond banabyarana abana babiri mbere y’uko batandukana ku itariki ya 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundanye, uyu mugore ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Diamond yari yaravuze ko ubukwe bwe na Zari buzaba ubw’agatangaza ndetse n’ubwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ariko bashwana batabukoze.

Nyuma yo gutandukana na Zari nibwo Diamond yakundanye n’uyu munyamideli akaba n’umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, biza kurangira anamuteye inda yavutse mu Ukwakira.

Diamond avuga ko ntacyo abuze ngo akore ubukwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger