Imyidagaduro

Diamond Platnumz yaguze imodoka y’akataraboneka yakozwe n’uruganda rukora imodoka ya perezida wa Amerika

Icyamanare mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yaguze imodoka yakozwe n’uruganda rukora isanzwe itwara umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Cadillac,gusa amafaranga yayiguze ntabwo aramenyekana.

Nubwo byavugwaga ko uyu muhanzi yashakaga kugura imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce,yabihinduye agura indi idasanzwe.

Impaka ni nyinshi ku ngano y’amafaranga Diamond yaba yaguze iyi modoka yo mu bwoko bwa Cadillac Escalator iherutse kwerekanwa n’abantu be ba hafi, barimo Zari babyaranye, Esma [mushiki we], n’abandi batandukanye.

Akayabo ka 650,000$ niyo mafaranga avugwa n’abegereye Diamond Platnumz ko ariyo yaguzwe iyo modoka, ariko abandi babashije gukora ubushakashatsi kuri iyo modoka, bavuze ko igura make cyane ugereranyije n’ayo abo kwa Diamond bavuze.

Iyo modoka ibarirwa mu zihenze isi ifite, ikaba ishobora gukoreshwa nka Office aho umuntu ashobora gukoreramo nta kibazo kuko ifite ibikenewe byose, ikaba ibarirwa agaciro kari hagati ya 200,000$ na 350,000$.

Iyi modoka ikorwa n’uruganda rumwe nurukora itwara umukuru w’igihugu cya amerika Cadillac one, izwi cyane ku izina rya “Beats”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger