AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz yagiriye urubyiruko inama y’uko rwakwirinda SIDA

Umuhanzi Diamond Platnumz wamamaye cyane mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, yagarutse kuri byinshi byamuranze birimo kuryamana n’abagore benshi avuga ko Imana yamurinze akarinda kubihagarika nta byago byokwandura Sida ahuriyemo na byo.

Uyu muhanzi ari mu iserukiramuco ry’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Record abereye umuyobozi.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru mu gace ka Tobola, Diamond yagiriye inama urubyiruko yo kugumana abakunzi babo ba mbere mu rwego rwo kwirinda kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Diamond avuga ibi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yaryamanye n’abagore benshi hafi no kwandura SIDA ariko Imana ikamurinda, ubu uyu muhanzi yatangaje ko yavuye muri ibyo byose ahubwo ko yamaze gutwarwa umutima n’Umunyakenya-kazi Tanasha Donna Oketch bamaze igihe bavugwa mu buryohe bw’urukundo.

Uyu muhanzi kandi mu minsi ishize nibwo yari amaze igihe atangaje ko Tanasha Donna ariwe mukunzi we w’akadasohoka bateganya kurushinga mu birori by’isabukuru yahuriyemo n’umubyeyi we Sandra Sanura.

Diamond akomeje kugaragaza impinduka no kweerekana ko yihebeye Tanasha, nyuma yo gutandukana na Zari Hassan babyaranye abana babiri, Hamisa Mobetto bafitanye umwana umwe. Uyu muhanzi yumvikanye mu nkundo n’abakobwa batandukanye barimo Wema Sepetu. Kim Nana n’abandi.

Diamond yemejwe ko yatwawe umutima na Tanasha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger