AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz agiye kubaka inzu nini y’imyidagaduro muri Tanzania

Diamond Platnumz agiye kubaka inzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Dar es Salaam  ifite agaciro ka miliyali imwe y’amapaundi

Diamond atangaza ko ari mubiganiro n’umunyamuziki wo muri Afurika y’epfo uzamufasha muri iki gikorwa yiyemeje.

Aganira na Bongo 5 umwe  mubajyanama ba Diamond uri no mu itsinda riri gutegura ibitaramo bya Wasafi Festival  ,  Mkubwa Fella niwe watangaje aya makuru avuga ko Diamond yamaze kujya mu biganiro n’umuhanzi wo muri Afurika y’epfo utigeze atangazwa izina gusa ngo biyemeje gutanga aka kayabo k’amafaranga mu kubaka inzu nini y’imyidagaduro muri Tanzania.

Yagize ati “Nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe Hon Kassim twamwibukije ko ni tubona ubutaka /ikibanza gihagije  twakubaka inzu y’imyidagaduro cyangwa iyajya iberamo ibitaramo bigari , twabonye abaterankunga biyemeje gutanga arenze iyo miliyari imwe twavuze.”

Diamond ubu ahugiye muri gahunda y’ibitaramo bya Wasafi Festival biri kubera mu mijyi itandukanye ya Tanzania.

Diamond Platnumz akomeje urugamba rwo kuzamura uruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania (Bongo Flava)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger