AmakuruImyidagaduro

“Diamond Platinumz naramukundaga cyane” :Zari yamuvuzeho byinshi

Zari Hassan ubwo yari mu kiganiro kuri Radio ya Kiss Fm muri Kenya yagarutse k’urukundo rwe na Diamond Platnmuz batandukanye ku italiki ya 14 Gashyantare uyu mwaka.

Zari yavuze ko m’urukundo rwe na Diamond, uyu musore atigeze yiyubaha cyangwa ngo yitware nk’umugabo ufite abana agomba kurerera.  yagize ati ” Naramukundaga cyane buri wese yari abizi,  ushobora guca inyuma umugore wawe ntibibe ikibazo  ariko iyi bigeze ku kutamwubaha nibwo biba birebire, numvise icyubahiro cyanjye cyaragiye hasi cyane.”

“Diamond yitwaraga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuburyo n’abana ubwabo byari kuzatuma bakura batubaha abagabo. Naribajije nti kuki ngomba  kureka ibi bigakomeza kuba , abana banjye bateshejwe icyubahiro kumbuga nkoranyambaga, bari bameze nkaho batagira se , njye nk’umubyeyi naribazaga nti kuki nakomeza kubaho gutya abana banjye bakabaho gutya , abana bari kuzakura batazi kubaha ababyeyi ? , nahisemo kurangiza umubano wanjye nawe kubw’abana banjye nanjye ku buryo  imbere yabo  bazakura bazi kubaha ababyeyi niyo mpamvu nagiye.”

Zari yakomeze avuga ko adakumbura kubona Diamond imbere ye cyane ahubwo aba yifuza ko baba bari kumwe nk’ababyeyi barera abana babo ” njya nifuza ko twaba turi kumwe nk’ababyeyi naramukunda ariko hari ikintu umugore atakihanganira iyo bigeze ku kumuca inyuma warangiza ntumwubahe biba ikindi kintu cyo kurundi rwego  Diamond ni umuntu mwiza , njye nawe twagize ubuzima bwiza, twabaye mu buzima bwiza, dufite abana beza.”

Zari yabajijwe niba abana bagitekereza kuri  se mu buzima bwabo bwa buri munsi  asubiza ko iyo bakoze akantu keza abashima ababwira ko bakoze neza nka se gusa ngo  no kuba adahari bituma batekereza kure ndetse bakemenya n’inshingano zabo.”

Diamond yakunze kugarukwaho cyane mu bitanagazamakuru  no kumbuga nkoranyambaga avugwaho gutera inda abakobwa batandukanye nka  Mobeto n’abandi, ikindi uyu musore yagiye agarukwaho  yahuje urugwiro n’abandi bakombwa ibintu umugore uwo ariwe wese atakwishimira kubona ku mugabo we bafitanye abana baba bagomba kurera.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger