AmakuruPolitiki

Depite Capt. Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana yasimbujwe Depite Karemera Emmanuel

Nyuma y’aho perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yandikiye  komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ayisaba ko yatangaza umudepite mushya usimbura depite Ndahiro Logan wari umaze kwitaba Imana, NEC yatangaje ko Karemera Emmanuel ariwe ugomba kumusimbura.

Mu itangazo komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yasohoye kuri uyu wa kabiri rivuga ko Nyakwigendera Depite Capt. Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana yasimbuwe na Depite Karemera Emmanuel.

Depite Captain Ndahiro Logan yitabye Imna mu ijoro ryo ku italiki ya 31 Ukwakira 2019 azize uburwayi, akaba yari umwe mu badepite bari binjiye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu matora y’abadepite muri Nzeri 2018.

Depite Ndahiro Lagan yari umudepite w’umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, bityo komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba yamusimbuje Depite Karemera Emmanuel wari nomero ya 42 ku rutonde rw’abakandida ba RPF-Inkotanyi n’indi mitwe yari yishyize hamwe mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018.

NEC ivuga ko Karemera Emmanuel ari we wakurikiraga ku rutonde ntakuka rw’abakandida depite b’umuryango RPF Inkotanyi.

Itangazo rya Komisiyo y’igihugu y’amatora risimbuza Ndahiro Logan Karemera Emmanuel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger