AmakuruImyidagaduro

Davido yerekanye umukobwa bakundana mu muryango we

Umuhanzi w’icyamamare David Adedeji Adelek benshi bazi nka Davido mu muziki , yahishuye ko yamaze kwerekana umukunzi we Chioma Avril Rowland mu muryango we ndetse anatangaza ko bababafite ubukwe vuba aha.

Davido yifashishije urubuga rwa Instagram abwira abakunzi be n’abakurikira ko yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango nk’ikimenyetso cy’uko bitegura kurushinga mu minsi ya vuba. Davido kandi avuga ko azarushinga n’uyu mukobwa mu 2020.

David Adedeji Adelek yanditse  agira ati “Ikintu cya mbere ya byose ni ukwerekana mu muryango.!” nyuma y’ubwo butumwa umukunzi we Chioma  mu kumusubiza we yanditse agira ati  ,  “Urukundo. Urukundo. Urukundo. Ndi umugore wishimye ku isi yose.”

Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko Chioma ari umugore umutima we wishimiye kandi umukunda uko bucyeye n’uko bwije , mu 2018 ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko Davido yahimbye indirimbo ‘assurance’ ayitura umukunzi we Chioma; yaharuye inzira y’urukundo rweruye kugeza n’ubu.

Ku wa 30 Mata 2018 ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko, Davido yamugeneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ihagaze $60,000.

Davido yatunguwe umukunzi we ku isabukuru ye amugenera impano y’imodoka
Davido avuga ko gutangaza ko yakunze uyu mukobwa kandi ako adafite ubwoba bwo kubivuga
Davido kandi avuga ko azarushinga n’uyu mukobwa mu 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger