AmakuruImyidagaduro

Davido yamaze kugura indege ye ku giti cye (Amafoto)

David Adedeji Adeleke uzwi cyane nka Davido muruhando rwa muzika yamaze gusinya impapuro zemeza ubugure bw’indege ye bwite iza mugera ho nyuma y’ibyumweru bibiri biri imbere.

Davido abicishije ku mbuga nkoranyambaga yarekanye amafoto akubiyemo igitabo cy’amasezerano y’ indege yaguze zimwe tuzi nka “Private Jet”.Nyuma y’ibi  Davido yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bo muri Nigeria bafite indege zabo  bagendamo nyuma ya Don Jazz nyiri nzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi Mavins Records.

Davido avuga ko iyi ndege kuba aguze iyi ndege atari ibintu byoroshye ahubwo  biva mu gukora cyane

Biravugwa ko uyu musore yatanze  miliyoni 27 z’amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 23 n’igice mu manyarwanda kugira ngo abashe gutunga indege ye bwite.  ibi bikaba bikomeje kugaragaza ko  ko uyu musore yaba afite agatubutse akura mu muziki.

Davido ubwo aheruka mu Rwanda yabajijwe niba hari indege afite agendamo abica ku ruhande ntiyagira icyo abivuga ho dore ko hari n’amafoto yagiye agaragara uyu musore ari mundege yo muri ubu bwoko yaguze abantu bagakekako yaba ari iye koko.

Davido aguze iyi ndege nyuma yaho aguriye Chioma (umukobwa bakundana) imodoka  yo mu bwoko bwa Porsche SUV  ku munsi we w’amavuko ndetse akanamukorera indirimbo yise “Assurance” .

Mo imbere ni uku izaba imeze

Impapuro zerekana amasezerano y’indege yaguze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger