AmakuruImyidagaduro

Davido yakuwemo inkweto mu gitaramo yakoreye Namibia

Davido umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye ku mugabane w’Afurika ndetse no hanze yayo , ubwo yari ari mu gitaramo yakoreye mu gihugu cya Namibia mu ijoro ryakeye, abafana bamwibye isaha n’inkweto yari yambaye bituma igitaramo kitarangirira igihe cyagenwe.

Davido ubwo yari kurubyiniro yageze aho igitaramo gishyushye ahitamo kujya mu bafana , gusa mu gihe bari bamuteruye,  Bongo 5 ivuga ko  bamwe mu bafana bamwambuye inkweto yari yambaye n’isaha ye yari yambaye bakabijyana.

Davido wabonaga kuva mu bafana byari byananiranye yahakuwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abashinzwe umutekano we (Bouncers), bamukura mu bafana bahita bamusubiza ku rubyiniro yambaye ibirenge n’ubusa ku gice cyo hejuru,  bahita bahagarika iki gitaramo ako kanya.

Ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi akoresha ntabwo yigeze ashyiraho iki kibazo yahuye na cyo gusa yagiye ashyiraho amashusho amwe n’amwe y’iki gitaramo, n’ubwo hari andi mashusho yagaragaje uyu muhanzi akurwa mu bafana ku buryo bugayitse.

Kari akazi gakomeye gutandukanya Davido n’abafana bari benshi bamukuraga cyane abandi nabo bakurura kuruhande rwabo
Davido akurwa mu bafana yakuwemo yambaye ibirenge kandi yasimbutse azambaye
Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru Sam Nujoma.
Davido yageze muri Namibia akubutse muri Portugal na ho yari afite ibitaramo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger