AmakuruImyidagaduroUmuzikiUrukundo

Davido yahaye umukunzi we impano y’ikirenga ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Umuhazi David Adedeji Adeleke yatunguye umukunzi we witwa Chioma amuha impano yatunguye benshi ku munsi yizihizaga isabukuru y’ imyaka 23 yujuje ku munsi wejo  ku wa 30 Mata 2018.

Davido kuri ubu ufite imyaka 25 yahaye umukunzi we witwa Chioma impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche SUV  akaba yarayiguze  ibihumbi  125 by’amadorali ni ukuvuga miliyoni 45 z’amanaira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria).(N45.000.000).

Iyi mpano y’imodoka ije ikurikiye indirimbo uyu muhanzi aherutse gushyira  hanze “Assurance” Iyi modoka nayo ikba yari yanditseho aya magambo Davido avuga ko ahaye umukunzi we Assurance (Ubwishingizi), Iyi ndirimbo nshya ya Davido nayo ikaba yarasotse kuri uwo munsi w’isabakuru y’umukunzi we binavugwa ko yaba ariyo yamuhimbiye.

Davido yabicishije kuri instagram agaragaza impano yahaye umukunzi we
Davido n’umukunzi we Chioma

Chioma byamurenze abura uko yashimira umukunzi we Davido ara muhobera bikomeye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger