Imyidagaduro

Davido yagaragaje ingengabihe y’ibitaramo azakorera muri Afurika, u Rwanda ruri imbere

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Nigeria yatangaje amatariki azakoreraho ibitaramo bye bizazenguruka Afurika ndetse u Rwanda ni rwo azagenderera bwa mbere.

Muri ibi bitaramo yise “Africa Tour 2018”, David Adedeji Adeleke azahera mu Rwanda  kuya 3 Werurwe 2018, Sinzi niba iyi minsi azayimara hano i Kigali kuko kuwa Gatandu  tariki ya 9Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido agiye gukorera iki gitaramo i Kigali muri gahunda afite zo kuzenguruka Isi na Afurika muri rusange muri gahunda zateguwe n’inzu itunganya umuuziki ya  Sony Music abarizwamo.

Kugeza ubu, abahanzi bazafatanya Davido mu gutaramira abanyarwanda ntabwo bari batangazwa ndetse n’ibiciro byo kujya muri iki gitaramo naho kizabera ngo bizamenyekana mu minsi mike.

Ingengabihe y’ibitaramo bya Davido
Twitter
WhatsApp
FbMessenger