AmakuruImyidagaduro

Davido n’umukunzi we bibarutse umwana w’umuhungu

David Adedeji Adeleke [Davido] umuhanzi w’icyamamare ku Isi ,  we  n’umukunzi we Chioma Avril Rowland, bibarutse umwana w’umuhungu.

Davido n’umukunzi we Chioma bibarutse umwana w’umuhungu kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019. bamuhaye amazina ya  yiganjemo aya se David Adedeji Ifeanyi Adeleke Junior.

Davido yari asanzwe afite abana babiri b’abakobwa; Imade na Hailey kuri ubu hiyongereyeho umuhungu  Ifeanyi Adeleke Junior.

Uyu muhanzi yagiye avugwa murukundo n’abakobwa benshi batandukanye gusa abamenyekanye cyane ni abo yateye inda ari bo Sophia Ajibola Momodu babyaranye imfura ye ndetse n’umunyamerikakazi witwa Amanda wamwibarukiye ubuheta.

Urukundo rwa Davido na Chioma rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru dore ko tariki 30 Mata 2018 ubwo Chioma yagiraga isabukuru nibwo Davido yagaragaje iby’urukundo rwabo, anamugenera impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amadolari. Icyo gihe uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 23, mu birori byabereye ahitwa Cubana Club mu Mujyi wa Lagos.

Davido yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore muri resitora ihenze cyane mu Mujyi wa Londres  aba bombi barateganya kurushinga mu 2020.

Uyu mukobwa Chioma asanzwe ari umutetsi ubikora nk’umwuga ndetse muri Werurwe uyu mwaka Davido yiyemeje kumufungurira restaurant ye bwite. Chioma yiga ibijyanye n’ubukungu muri Lead City University iri ahitwa Ibadan muri Nigeria.

Davido yishimira umwana we w’umuhungu akaba uwa Gatatu wa Davido
Twitter
WhatsApp
FbMessenger