Davido atagerejwe muri Kenya

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria David Adeleke uzwi na benshi ku izina rya Davido atagerejwe muri Kenya muri uku kwezi aho agiye kuhakomereza bimwe mu bitaramo asanzwe akora bya ‘30 Billion World Tour’.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Assurance’yakunzwe n’abatari bake, yemeje ko yiteguye gutaramira mu gihugu cya Kenya kimwe mu bigize ibihugu bya Afurika y’Iburasira zuba ari nako ateguza abakunzi be kuzataramana nawe bigatinda.

Davido umaze kwegukana ubugira kabiri ibihembo bya BET awards azahurira muri iki gitaramo n’ibindi byamamare bitandukanye birimo  Dremo, Mayorkun nawe uherutse kugirana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo izwi  nka label Davido Music Worldwide (DMW).

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuitaliki ya 24 Ugushyingo 2018, ahitwa Uhuru Gardens ku bufatanye na Kampani yitwa KCARL hamwe na DMW.

Umuvugizi w’iyi Kampani ya KCARL ishinzwe gushyira mu bikorwa itegurwa ry’iki gitaramo bwana Tunde Daniel yemeje ayamakuru y’uko Davido azataramira muri Kenya anavuga ko bishimiye kuza kwe muri icyo gihugu.

Ku ruhande rwa Davido, bizaba ari ku nshuro ya kabiri ataramiye muri iki gihugu.Tubibutse ko Davado ku nshuro yambere ahataramira ahaheruka mu mwaka wa 2015.

Comments

comments