AmakuruAmakuru ashushyeImikino

David Luiz wageze mu Bwongereza yirahiriye ibyo yaboneye mu Kinigi

Myugariro David Luiz ukinira Arsenal wamaze kugera mu Bwongereza akubutse hano mu Rwanda, yirahiriye ibyiza yaboneye mu Rwanda cyane ibyo yaboneye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yari mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki cyumweru, kugeza ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu ubwo yahagurukaga i Kigali asubira i Londres mu Bwongereza. Ni byinshi uyu musore yakoze, yemwe ni na henshi yageze mu minsi igera kuri itatu yamaze mu gihugu cyacu.

Mu ho yakandagije ibirenge bye, ni muri pariki y’igihugu y’ibirunga yasuye mu gitondo cyo ku wa gatandatu ariko yabanje kurara mu macumbi ya Singita Kwitonda Lodge mu Kinigi.

Mu gitondo yahakoreye imyitozo ngororamubiri, anatera gutera igiti nk’ikimeneytso cyo kubungabunga ibidukikije. David Luiz yaniboneye ingagi n’amaso ye, dore ko ari kimwe mu byari byamuzanye i Rwanda.

Ibyiza Luiz yaboneye mu majyaruguru ni byo yirahiriye abinyujije kuri Twitter ye. Yavuze ko nta byiza nka byo yigeze abona mu buzima bwe.

Ati” Mbega umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, ndagira ngo mwese mbabwire nti mwarakoze cyane!! Nagize amahirwe yo kwigira muri Singita uburyo bwo kubungabunga ibidukikije kandi byaranejeje mu by’ukuri. Ndabakunda Singita.”

David Luiz yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akurikirana umukino wa shampiyona y’u Rwanda hagati ya APR FC na Etincelles ndetse anabonana n’abafana ba Arsenal ba hano mu Rwanda.

Uyu musore yanashoboye guhura na perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger