David Luiz uri mu Rwanda arareba APR FC ikina na Etincelles FC

Umunya-Brazil David Luiz ukinira Arsenal yo mu Bwongereza kuri ubu uri hano mu Rwanda, arakurikirana umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda uhuza APR FC na Etincelles FC.

Ni umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu.

David Luiz ari mu Rwanda kuva mu ijoro ryo ku wa kane w’iki cyumweru, aho yaje muri gahunda ya Visit Rwanda ihuriweho n’u Rwanda ndetse na Arsenal akinira.

Uyu musore waje uri kumwe n’umukunzi we ndetse na nyina umubyara, ku munsi w’ejo yasuye pariki y’igihugu y’ibirunga, mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza nyaburanga biyitatse birimo Ingagi.

Uyu musore yanakiriwe muri Vallage Urugwiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bombi bagirana ibiganiro.

Yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane z’Abatutsi bahasyinguwe.

Biteganyijwe ko David Luiz ava i Kigali kuri uyu wa gatandatu, mbere yo kureba umukino wa APR FC na Etincelles no kuganira n’itangazamakuru rya hano mu Rwanda.

Comments

comments