AmakuruAmakuru ashushye

David Luiz ukinira Arsenal yamaze kugera i Kigali (+AMAFOTO)

David Luiz, myugariro w’umunye- Brazil ukinira Arsenal yo mu Bwongereza , yamaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali  aho aje muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda  mu cyiswe ‘Visit Rwanda’.

Uyu mukinnyi yageze i Kanombe aherekejwe n’umigore we .Mbere y’uko agera mu Rwanda, Luiz yatangaje ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.

“Numvise ibintu byinshi byiza bijyanye n’ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwanda, ntegerezanyije amatsiko gusura iki gihugu n’ibyo gifite byose.”

Amakuru y’uku uyu musore aza kugenderera u Rwanda yemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere ., RDB mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara ku munsi w’ejo ku wa Gatatu . iri tangazo ryavugaga ko azaza aherehekejwe n’umukunzi we ndetse na nyina umubyara.

Byitezwe ko David Luiz azasura ingagi muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga ndetse akazanaganiriza abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda ndetse n’abafana ku rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Uyu munya Brazil azanasura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri kugisozi, yunamire inzira karengane zishinguye muri uru rwibutso.

Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.
Luiz yatangaje ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.
David Luiz yageze mu Rwanda aherekejwe n’umukunzi we na nyina

Uyu mukinnyi yageze i Kanombe aherekejwe n’umigore we .
Yakiriwe na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nyuma yerekeza muri Marriot Hotel aho acumbikiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger